RIB ifunze itsinda ry’abayobozi ririmo ba Gitifu b’uturere babiri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze abayobozi barindwi  (7) harimo gitif w’akarere ka Rulindo ndetse na Muhanga, bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ingurane yari agenewe abaturage bo mu Karere ka Rulindo bagenewe na Leta ubwo hubakwaga umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu mwaka wa 2021-2022.

Mu bafunzwe harimo Abanyamabanga nshingwabikorwa babiri, uhari ubu n’uwo yasimbuye, ubu ukorera mu Karere ka Muhanga hamwe n’abandi bakozi bari bashinzwe gutanga amafaranga y’ingurane mu Karere.

abafunzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Al Bashir, na Gitifu w’Akarere ka Rulindo Kanyangira Ignace ayo makuru kandi aravuga ko RIB yataye muri yombi Umuyobozi w’Imirimo rusange w’Akarere ka Huye Muhanguzi Godfrey.

Inkuru y’itabwa muri yombi y’abo bayobozi 3 yatangiye gucicikana ku kuwa Kabiri taliki ya 31 Ukwakira 2023.

Amakuru avuga ko Bizumuremyi Al Bashir  wahoze ari Gitifu wa Rulindo ariwe wabanje kunyereza ayo mafaranga y’ingurane mbere yuko yoherezwa mu Karere ka Muhanga, noneho mu ihererekanya bubasha bakoranye na mugenzi we Kanyangira Ignace yakomeje gukora ayo makosa Bizumuremyi yasize akoze.

Iki cyaha abo bombi bashinjwa, bivugwa ko bagifatanyije n’Umuyobozi w’Imirimo rusange Muhanguzi Godfrey akiri mu Karere ka Rulindo.

RIB yongeye kwibutsa abashinzwe gucunga umutungo wa Leta ko  kuwunyereza cyangwa kuwukoresha icyo utagenewe ari icyaha gikomeye kandi gihanishwa ibihano biremereye.

Gitifu Bizumuremyi Al Bashir yoherejwe kuyobora Akarere ka Muhanga mu mwaka wa 2021 aguranye kuri uwo mwanya na Gitifu Kanyangira Ignace woherejwe mu Karere ka Rulindo.

Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Muhanga n’aka Huye bavuga ko abo bayobozi baheruka ku kazi kuwa mbere w’iki,  cyumweru.

Kanyangira Ignace yavuye i Muhanga nabwo bamushinja kunyereza amafaranga harimo ay’imihanda na za ruhurura mu Mujyi wa Muhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *