Amajyaruguru:Ntabwo abarwayi bakizwa n’imiti gusa ahubwo bakeneye n’ineza yanyu “gitifu w’intara”

Ku munsi mpuza mahanga wahariwe abarwayi, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyaruguru yibukije abaganga bose bo muri iyi ntara, byumvihariko abo mu bitaro bya Ruhengeli ko abarwayi bakenera imiti nyirizina yo kubavura ariko na none hakenewe no kubitaho byakimuntu haba ubufasha bundi ndetse ,no kubatega amatwi.

Kuri iki cyumweru, tariki ya 11 Gashyantare 2024,  mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ahizihirizwaga umunsi mukuru mpuzamahanga usanzwe ari ngarukamwaka, wabanjirijwe n’igitambo cya Misa yabereye mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, hanatangwa ubufasha butandukanye ku barwayi barembeye muri ibi bitaro.

ukaba muri uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko igira iti ” Si byiza ko Muntu aba wenyine”

Mu ijambo ry’ikaze yatanze ,Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri Dr.Muhire Philbert yijeje abarwayi ko biteguye kubaba hafi muri byose mu burwayi bwabo, anibutsa abaganga ko kuvura abarwayi bidahagije ahubwo bakwiye kongeraho kubereka ko bari kumwe babatega amatwi bakita ku mwihariko wa buri wese bitewe n’uburwayi bwe.

Yagize ati ” Umunsi nk’uyu utugarura mu buryo bwo kubana n’abarwayi atari ukubavura gusa, kubigisha indwara no kuzirinda n’ibindi ahubwo tukabereka ko turi kumwe nabo mu buryo bw’imibereho kuko hari n’abatagira abarwaza n’ubushobozi buke dukwiye kubana nabo by’umwihariko tunabakangurira kwita ku buzima bwabo”

Akomeza ati” Ubutumwa tugenera abaganga dukorana ni ukumva ko bavura abantu ntibavura indwara, babahe serivisi inoze babumve ndetse bite ku mwihariko wa buri murwayi bitewe n’indwara ye, kuko ntibazihuje n’ubushobozi ntibungana n’ubufasha bakenera si bumwe”

Mu ijambo ryuwavuze ahagarariye  abarwayi muri ibi bitaro Nyiramabanju Patience, avuga ko ihumure ry’abaganga no kwitabwaho n’abagiraneza ari kimwe mu bituma umurwayi yigirira icyizere cyo gukira, ashimira byihariye ubufasha butandukanye yahawe n’abaganga n’abandi bamusuraga na bagenzi be.

Yagize ati” Mu burwayi bukomeye nabonye ubuvuzi no kwitabwaho n’abaganga, abagiraneza yaba ku masengesho n’ubufasha bw’amafaranga narabihawe, ibi ni bimwe mu bituma umurwayi agira icyizere cyo gukira nk’uko byambayeho kuko n’ubwo ntarakira ariko bitandukanye cyane n’uko naje. Ndashima cyane umuryango One Love wanzirikanye muri byose n’abandi Imana izabahembe kandi bakomereza aho”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Emmanuel Nzabonimpa yashimiye by’umwihariko abakoze ibikorwa byo gufasha abarwayi byamukoze ku mutima, yizeza abaturage ko leta izakomeza kubegereza serivisi z’ubuvuzi, kandi agasaba nababaha serivise kubitaho neza, kuko umurwayi adakizwa n’imiti gusa haubwo aba akeneye n’ineza ya muganga umwitaho.

Yagize ati ” Ndashima cyane abagize icyo bakora bakitanga bafasha abarwayi ni igikorwa cyankoze ku mutima, aho n’umunyeshuri yigomwa duke afite agafasha, byerekana ko gufasha bidasaba byinshi, abarwayi nabo bazakomeza kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi, ikindi tugasaba ababitaho ko bagakwiye kujya babavurana ineza, bakabafasha no mubundi buryo busanzwe kuko nabyo biba bikenewe”

Mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri ku munsi hakirwa abarwayi bivuza bataha bari hagati ya 250 na 300, hakabamo ibitanda  328 nabyo buri munsi birwariraho abarwayi ku kigero kirenga  90%,

Umunsi mpuzamahanga w’abarwayi, washyizweho na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II mu mwaka wa 1992, ukaba usanzwe wizihizwa ku rwego rw’isi buri mwaka tariki ya 11 Gashyantare. Ariko mu Rwanda, Abepiskopi bemeje mu mwaka wa 1992 ko uzajya wizihizwa ku cyumweru cyegereye itariki ya 11 Gashyantare kugira ngo urusheho kwitabirwa n’abakristu benshi ku munsi w’Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *