Huye:yashatse gutoroka ubwo yajyaga kwerekana aho yahishe insinga z’amashanyarazi araraswa

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2023 mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ruhashya, umupolisi yarashe uwitwa Nzarubara Emmanuel wari ukurikiranyweho kwiba insinga z’amashanyarazi ahita apfa.

ACP Rutikanga yavuze ko uwo muntu yarashwe agerageza gutoroka inzego z’umutekano ubwo yari agiye kwerekana bagenzi be bakorana muri ubwo bujura no kugaragaza aho yahishe izindi nsinga.

Yakomeje agira ati “Impamvu byabayeho, hari ibizingo yafatanyweho yashakaga kwerekana ibindi kuko ibyo twari tumaze gufata ari ibiro birenga 20 bishishuye kandi burya aba ari byinshi.”

Yunzemo ati “Hari ibindi yari agiye kutwereka ndetse yemeye no kutwereka bagenzi be bakorana ariko ibyo ntibyagezweho kuko wari umugambi wo gushaka kwicikira, baba baramurashe..”

ACP Rutikanga yavuze ko impamvu bagiye mu rukerera byari mu mugambi wo kugira ngo abo bakorana babashe kubafata kuko abantu nk’abo biba bigoye ku bafata ku masaha yo ku manywa.

Ati “Buriya umunyabyaha ntabwo abaho nkawe nkuko utaha iwawe wisanzuye ntacyo wikeka. Udakoresheje uburyo bw’ijoro yitwikira ntiwamufata.”

Yavuze ko uyu ari mu bakusanyaga insinga cyangwa umwe mu bacuruzi kandi ko yari afite abandi bakorana.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize hari undi wagerageje gutoroka na we akurikiranyweho icyaha cyo kwiba insinga z’amashanyarazi mu Karere ka Bugesera akaraswa agahita apfa ndetse n’uwarasiwe mu Karere ka Muhanga ashaka kurwanya inzego z’umutekano.

Polisi y’u Rwanda imaze kugarura byibuze insinga z’amashanyarazi zari zibwe zireshya na metero 12.360 aho bamwe mu bangiza ibyo bikorwaremezo bafashwe, barimo abantu 50 batawe muri yombi mu kwezi gushize.

Imibare igaragaza ko Intara y’Amajyepfo ari yo ifite umubare munini w’abafatiwe muri ibyo bikorwa bangana na 39%, igakurikirwa n’iy’Amajyaruguru ifite 26%, iy’Iburengerazuba n’iy’Iburasirazuba zikagira 13%, mu gihe Umujyi wa Kigali wagaragayemo 9%

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abakora ubwo bujura bw’insinga birangira bazijyanye ku zigurisha hanze y’u Rwanda ariko ko inzego z’umutekano zitazigera zihanganira abakora ubwo bujura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *