Espagne:Abana barenga ibihumbi 200 bahohotewe n’Abihayimana Gatolika

 

Abana barenga ibihumbi 200 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’Abapadiri hamwe n’abandi bihayimana bo muri Kiliziya Gatolika muri Espagne kuva mu 1940.

Iperereza ryakozwe na komisiyo yigenga yashyizweho kugira ngo icukumbure ibyaha byakorewe abana muri iki gihugu, niryo ryatangaje iyi mibare kuri uyu wa Gatanu.

Raporo yashyizwe hanze ntabwo yigeze igaragaza umubare ntakuka w’abahohotewe ariko ivuga ko ikigereranyo cy’abantu barenga 8000 cyerekanye ko nibura 0,6 by’abaturage bakuze ba Espagne barenga miliyoni 39, bakorewe ihohoterwa n’abihayimana bakiri abana.

Iri janisha rikomeza kuzamuka aho rigaragaza ko abo bantu ari 1,13% cyangwa se abarenga ibihumbi 400 bari mu bakorewe ihohoterwa n’abantu barimo abalayiki basanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *