Israel yarashe ubuvumo burenga 150 bwa Hamas bwarashwe

Ingabo za Israel zatangaje ko zimaze kurasa ibirindiro 150 by’umutwe wa Hamas byari mu buvumo ahantu hatandukanye, mu bitero bikomeye byagabwe muri Gaza mu ijoro ryo ku wa Gatanu.

Itangazo ry’Igisirikare cya Israel rivuga ko hashwanyujwe ubuvumo ndetse n’indake n’ibindi bikorwaremezo by’umutwe wa Hamas. Ryongeraho kandi ko hari n’ibyihebe bya Hamas byinshi bimaze kwicwa.

Ibi bitero bya Israel byakomeje no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho ubu mu Mujyi wa Gaza nta internet ihaboneka ndetse n’itumanaho rya telefoni ritari gukunda.

Ntabwo Israel iratangaza niba yatangiye ibitero byayo byo kwinjira muri Gaza mu buryo bweruye, gusa ibisasu biremeye byumvikanye ijoro ryose bishwanyuza uwo mujyi.

Ku rundi ruhande, imiryango y’Abanya-Israel bafashwe bugwate na Hamas, yasabye igihugu cyabo ibisobanuro ku mpamvu z’ibi bitero n’icyo bivuze ku mbohe zafashwe.

Abanya-Israel nibura 220 bivugwa ko bafashwe bugwate na Hamas ku wa 7 Ukwakira. Imiryango yabo yasabye ko yagirana inama n’Abaminisitiri bo muri Guverinoma ya Netanyahu kugira ngo babasobanurire uko aba bantu bazatabarwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *