Burera: Gusura amateka yaranze u Rwanda kimwe mu bizafasha abanyeshuri ba CEPEM TSS School kwiga neza

Abanyeshuri biga ubukerarugendo mu ishuri ry’imyuga rya CEPEM TSS School bihaye intego ikomeye mu iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Ni imihigo bihaye nyuma y’aho bakoreye urugendoshuri ahantu nyaburanga hatandukanye harimo : Ingoro ibumbatiye amateka ya Ruganzu Ndoli uzwi nka “Cyambarantama” iherereye mu murenge wa Rusiga mu karere ka Rulindo, Nyandungu Eco- Park, Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo kubohora igihugu iherereye mu ngoro ishinga amategeko y’ u Rwanda ndetse basura n’ahororerwa ibikururanda mu mujyi wa Kigali hazwi nko kwa Richard Kadt bivugwa mu mateka ko ariwe washinze Kigali.

Nyuma yo gusura ibyo byose, kureba, gusobanurirwa no kumva ibyiza biharangwa , Irakoze Joie Dorcas na Sibomana Modeste ni bamwe mu banyeshuri baganiriye na Isonganews.com bihaye intego ikomeye mu iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Irakoze Joie Dorcas yagize ati ” Nyuma yo gusura ahantu hatandukanye tugasobanurirwa ibihari byose, nk’abanyeshuri biga ubukerarugendo twabyishimiye cyane kuko byatwigishije byinshi mu kwiteza imbere n’igihugu cyacu muri rusange kuko twamenye amateka yaranze igihugu cyacu n’abatubanjirije.”

Yakomeje ariga ati ” Ni byiza rero kuba ikigo kidutegurira urugendoshuri tukajya gusura ahantu nyaburanga hatandukanye hajyanye n’ibyo twiga kuko bidutera kugira umuhate mu kubungabunga umuco nyarwanda ndetse no kurengera ibidukikijije kuko nk’i Nyandungu batweretse uburyo hateguwe mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.”

Sibomana Modeste we yagize ati ” Njyewe rwose ikintu cyanyuze ndetse kikanyura na bagenzi banjye ni ibyo twabonye kandi twasobanuriwe bigaragara mu ngoro ndangamateka y’urugamba rwo kubohora igihugu kuko twabyumvaga ukundi kubera ko byabaye tutarabaho ariko noneho turabyiboneye amaso ku maso. Bityo rero, nk’urubyiruko nkaba mpavuye niyemeje gukorera igihugu mbikuye ku mutima kuko hari nk’abo batwerekaga barwanye urwo rugamba , twe tugashidikanya ko batakiriho ariko tukaba twabyemejwe nuko babatweretse aho ku nteko nabo tukabibonera n’amaso yacu ari nayo mpamvu nihaye intego yo kuzakorera igihugu no kucyitangira bibaye ngombwa kandi ibyo nabonye nkazabisangiza n’abo mu muryango wanjye cyane ko ari njyewe ubashije kugera kuri iyi ngoro ndangamateka bwa mbere.”

Umuyobozi w’ishuri rya CEPEM TSS, Havugimana Roger yavuze ko kujyana abana mu rugendoshuri bafatanije n’ababyeyi, biri mu nshingano zabo kuko ngo ibyo biga bagomba kujya kureba aho babikora n’uko babikora.

Yagize ati ” Ku bufatanye n’ababyeyi b’abana , dufite inshingano zo kujyana abana aho ibisa n’ibyo biga biherereye kugira ngo barebe ibihakorerwa, ibyakozwe ndetse n’uburyo babikora ariko tutibagiwe n’amateka yaranze igihugu. Aha ni naho twahereye duhitiramo abana biga ubukerarugendo kujya gusura ishyamba ryatewe ku nkunga ya Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kurengera ibidukikije rya Nyandungu Eco-park n’aho bororera ibikururanda hazwi nko kwa Richard Kadty mu gihe mu bijyanye n’amateka twabahitiyemo ingoro ndangamateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’amateka ya Ruganzu Ndoli hazwi nko ku kirenge cya Ruganzu mu karere ka Rulindo.”

Bimwe mu byo aba banyeshuri basuye muri Nyandungu Eco- Park ni ubwoko bw’ibiti, ibyatsi n’ibinyabuzima byo mu mazi by’umwihariko basura n’ubusitani bwa bimwe mu bimera byifashishwa mu buvuzi gakondo mu gihe mu ngoro ndangamateka y’urugamba rwo kubohora igihugu beretswe banasobanurirwa inzira yose yaciwemo n’urubyiruko rwari urwa RPA ubwo rwabohoraga igihugu runahagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi mu mwaka wa 1994.

Na none aba banyeshuri basuye ku kirenge cya Ruganzu Ndoli mu karere ka Rurindo, berekwa uburyo uyu “Cyambarantama” yabayeho, ubutwari bwe, ingoro y’imyemerere, imitegurire y’umuganura, ubucuzi bw’ibikoresho by’intambara(Amacumu n’imyambi) n’ibindi noneho mu gusoza urugendoshuri rwabo basoreza kwa Richard Kadty washyizeho umujyi wa Kigali.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *