Burera: Abiga ubwubatsi muri CEPEM bavuga ko ingendoshuri zibafasha gushyira mu bikorwa ibyo biga

Abanyeshuri biga ubwubatsi mu kigo cy’amashuri y’imyuga kizwi nka CEPEM TSS giherereye mu kagari ka Gafumba, umurenge wa Rugarama mu karere ka Burera  bavuga ko gahunda ikigo cyabo cyatangiye yo kubafasha gusura ahanyu hatangukanye, hajyanye nibyo biga biri mu bizabafasha gukomeza kunoza ibyo biga ndetse nakazarangizanya ubuhanga

Bamwe mu banyeshuri biga muri iki kigo bahamya ko gukora ingendoshuri zishingiye kubyo biga bibafasha kumva neza amasomo bahabwa,bakanahamya ko bizabafasha gukora neza igihe bazaba basohotse kuntebe y’ishuri.

Hashakimana Jean Baptiste we yagize ati ” Nk’urubyiruko, uretse n’ibyo mwarimu wanjye avuze, by’akarusho , twiga gushushanya , uburyo isima ivangwa n’umucanga ndetse n’ingano y’urukuta wifuza turayigukorera kandi byose mu gihe wifuza.Ingero ni nyinshi kuko hano mu kigo tuhujuje inzu kandi nitwe tuyubaka.”

Yakomeje agira ati” Kuba uyu munsi twakoreye urugendoshuri kuri iyi nyubako igeretse mu mujyi wa Kigali ni amahirwe menshi twagize kuko twahigiye byinshi kubijyanye no gukomeza inzu, uburyo bavanga beto, uburyo bashyiramo n’ibindi bikenewe nk’amatiyo y’amazi, amashanyarazi ndetse n’umurindankuba. Kuri Ruliba naho twasobanuriwe uburyo bubakisha amatafari n’amategura bihakorerwa kuko twari tumenyereye kubakisha amatafari asanzwe yo mu cyaro.”

Twagirumukiza Tite yigisha ubwubatsi muri CEPEM TSS School  avuga ko ibyiza byo kwiga ubwubatsi ( Masonry).

Yagize ati ” Twigisĥa ubwubatsi aho umwana yiga uburyo bwiza bwo  guhitamo ikibanza, kugitunganya, gupima inzu, kuboha ibyuma ( Steel Fixer ) kubaka neza fondasiyo ( Fondation) no kuzamura urukuta nyirizina, gukora pavoma ( pavement) neza/ Terrazzo & Cement ), kubaka amakaro , gutera igipande, kubaka ibikwa bigezweho , gukora igishushanyo cy’inzu ( plan) hifashishijwe mudasobwa kandi buri mwana wese arangiza afite ubwo bushobozi ku buryo yajya hariya agapatana inzu akayubaka kandi ikuzura ntacyo bayinenga.”

Aganira n’Isonganews.com, umuyobozi w’ikigo cya CEPEM, Havugimana Roger yavuze ko gutegura uru rugendoshuri kuri aba banyeshuri bigamije kububakamo ubushobozi bwo kubasha kubaka n’inzu zigeretse kandi ahantu hatandukanye n’aho bakorera amasomo ngiro ( Pratique ) hazwi nko mu cyaro.

Yagize ati ” Ikigo cyacu giherereye mu cyaro cya Burera aho abanyeshuri bigira amasomo ngiro (Pratique) mu buryo bworoshye kandi ku nyubako zisanzwe (Zitageretse) kandi nyuma yo kurangiza amasomo yabo bazajya gukora uwo mwuga  hirya no hino mu gihugu no ku nyubako zitandukanye. Ni nayo mpamvu twabafashe tubazana muri uyu mujyi wa Kigali kugira ngo n’izo nyubako zigeretse (Etage) barebe uko zubakwa kuko ejo cyangwa ejobundi nibo bazaba bazubaka. Bityo rero, ntiwakwigisha umwana ubwubatsi ngo ugire umupaka. Aha ni naho twahereye tubajyana no kuruganda rukora amatafari n’amategura rwa Ruliba ngo n’ibyo bikoresho bidasanzwe bihakorerwa barebe uko bikorwa n’uko bikoreshwa kuko nabyo bazahura nabyo mu bwubatsi bwabo bwa buri munsi.”

Ishuri ry’imyuga rya CEPEM TSS School rigizwe n’abanyeshuri 400 harimo abahungu 159 n’abakobwa 241, muri bo abagera 380 bacumbipkirwa n’ikigo mu gihe abandi 20 biga bicumbikira. Ikindi nuko muri aba banyeshuri 400, abagera kuri 231 boherejwe na Leta mu gihe abasigaye (169) birihira (Private), bose bakaba biga amasomo  ajyanye n’ubwubtsi ( Masonry), ubukerarugendo( Toursim), ubutetsi( Culinary arts) Bulding Construction na Food and beverages operations.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *