Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, guhoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha, yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, asabirwa gufungurwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwategeka ko Nkundineza akomeza gufungwa by’agateganyo kuko ari byo byatuma adatoroka ubutabera.

Bwagaragaje ko kumufunga ari byo byatuma ibyaha akurikiranyweho adakomeza kubikora kandi ko kumuhana byatuma abera abandi urugero.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ibiganiro Nkundineza yatambukije mu 2022 birimo amagambo yo gutera ubwoba no gusebya Mutesi Jolly.

Abamwunganira bavuze ko Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura rwafashe icyemezo kuri icyo kiganiro rutegeka ko gikurwaho ndetse hakorwa ikindi gisaba imbabazi ku byari byatangajwe mbere.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko niba Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura hari icyo rwakoze ku byo Nkundineza yari yatangaje, bitahabwa ishingiro kuko hatigeze hafatwa icyemezo n’Urukiko.

Umwe mu batanze ubuhamya ni Irasubiza Jules nyir’umuyoboro wa YouTube ya Jalas TV yatambukijweho ikiganiro.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yatanze ubuhamya bw’uko ikiganiro Nkundineza yari yakoze yafashe icyemezo cyo kugisiba ku muyoboro we ndetse akanabisabira imbabazi ku giti cye.

Bwagaragaje ko mu 2022 hatanzwe ikirego kandi cyanditse, hakomeza iperereza kugeza ubwo yafatwaga kandi ko byemewe kuko hatigeze habaho ubusaze bw’icyaha.

Bwashimangiye ko nyuma yo gusesengura ibikorwa Nkundineza yakoze, bwasanze bigize icyaha bishingiye ku cyo amategeko ateganya aho kuba amakosa nk’uko uruhande rwa Nkundineza Jean Paul rubigaragaza.

Nkundineza amaze kuvuga amagambo atuka Mutesi Jolly, ngo ubwe yivugiye ko niba ibyo yavuze bimuteye ikibazo yazagana Ubugenzacyaha, bisobanuye ko yari azi ko ibyo ari gukora bigize icyaha.

Nkundineza Jean Paul yavuze ko bibabaje kubona Ubushinjacyaha butazi ububasha n’amahame agenga Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC).

Yasabye urukiko ko rwazamugira umwere ku byo akurikiranyweho aho gufungurwa by’agateganyo gusa, cyangwa akagira ibyo ategekwa kubahiriza n’Urukiko.

Yagaragaje ko amaze ibyumweru bibiri afunzwe bityo ubuzima bw’umuryango bwahungabanye cyane ko afite umwana muto w’amezi 10.

Me Ibambe Jean Paul umwunganira mu mategeko, yabwiye Urukiko ko akwiye gukurikiranwa adafunzwe kandi yiteguye no kuba ahagaritse umwuga w’itangazamakuru mu gihe agikurikiranwa.

Me Ibambe Jean Paul yavuze ko ikintu Nkundineza yakoze ari amakuru y’ibyabaye cyane ko n’Ubushinjacyaha butagaragaza ko hari aho yagiye avuga amakuru y’ibihuha.

Ku bijyanye no gukoresha ibikangisho, Me Ibambe yagaragaje ko kuba Nkundineza yaravuze ko “Umutego mutindi ushibukana nyirawo” nta gikangisho kirimo.

Me Umulisa na we yagaragaje ko ibyo Nkundineza yakoze nta gukanga Mutesi Jolly kwabayeho, kandi ku munsi ukurikiyeho yahise akuramo amagambo yarimo amakosa y’umwuga.

Me Ibambe yagaragaje ko gutukanira mu ruhame bitagize icyaha ahubwo bigize ikosa ry’umwuga kandi ibyo ategetswe nk’umunyamakuru byo gukosora inkuru yatangajwe irimo amakosa, yarabikoze.

Yagaragaje ko uwo bunganira adakwiye guhanwa hagamijwe ko abera abandi urugero kandi ko ibyo yakoze byanakemukira muri RMC kandi Mutesi Jolly akabona ubutabera.

Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *