Umunyamakuru Manirakiza Theogene yarekuwe by’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Umunyamakuru Manirakiza Théogene afungurwa by’agateganyo agakomeza gukurikiranwa ari hanze ku cyaha cyo gukangisha gusebanya.

Ku wa 25 Ukwakira 2023, Nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Manirakiza afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu Igororero rya Nyarugenge riri mu Murenge wa Mageragere.

Ni icyemezo Manirakiza n’Ubwunganizi bwe mu mategeko bahise bajuririra.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Ugushyingo 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro ko afungurwa by’agateganyo.

Me Jean Paul Ibambe avuga ko bishimiye irekurwa ry’agateganyo rya Manirakiza Théogene.

Yagize ati “Yego, ni yo, Urukiko rwisumbuye rutegetse ko arekurwa agakurikiranwa adafunze.”

Me Ibambe yakomeje agira ati “Birashimishije kubera ko ni cyo twasabaga, ko naho yakurikiranwa, byifuze yakurikiranwa adafunze, kuko amategeko arabyemera ni n’uburenganzira bwe.”

Ubushinjacyaha buvuga ko Manirakiza yashyize ibikangisho ku munyenari witwa Nzizera Aimable.

Uyu Nzizera yaje kwandika ibaruwa iha imbabazi Manirakiza ariko uyu munyamakuru ayitera utwatsi mu Rukiko.

Mu bihe bitandukanye uyu munyemari ngo yari yagiye yishyura amafaranga uyu munyamakuru kugira ngo areke gutangaza inkuru bivugwa zashoboraga kumwanduriza isura.

Mu bugenzacyaha ndetse no mu Rukiko Manirakiza yemeye ko yafatanywe ibihumbi 500 ariko bidafitanye isano n’ibikangisho kuko bwari ubwishyu bw’akazi gashingiye ku masezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *