U Rwanda rwasinye amasezerano n’u Buyapani mu ikoranabuhanga rizihutisha ingendo

Leta y’u Rwanda yashyizeho umukono ku masezerano n’u Buyapani azafashamo u Rwanda rugiye gukoresha miliyoni 14,6$ (agera kuri miliyari 16,3 Frw) mu mushinga w’ikoranabuhanga rizifashisha ‘sensors’ muri gahunda y’ikoreshwa ry’umuhanda no gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali.

Ni umushinga u Rwanda ruzaterwamo inkunga n’u Buyapani ndetse amasezerano yayo yashyizweho umukono ku wa Kane, tariki 5 Ukwakira mu 2023. Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, mu gihe u Buyapani bwari buhagarariwe na Ambasaderi wabwo mu Rwanda, Isao Fukushima.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzafasha mu kugabanya umuvundo w’imodoka, kwimakaza umutekano wo mu muhanda ndetse no kwihutisha ibijyanye n’ingendo mu Mujyi wa Kigali.

Ibi bizakorwa binyuze mu ikoranabuhanga ryiswe ‘intelligent transport system’ rizajya rikoresha ‘sensors’ zizashyirwa mu mihanda yo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Izi sensors zizajya zitanga amakuru ari mu muhanda (icyerekezo kirimo imodoka nyinshi, umuvuduko imodoka ziri kugenderaho n’ibindi) kuri mudasobwa zizashyirwa mu cyumba cy’ikoranabuhanga kizaba kiri ahakorera Umujyi wa Kigali.

Aya makuru azajya ava muri iki cyumba yoherezwe ahakorera Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda ku Muhima. Polisi izajya ikoresha aya makuru mu gufata ibyemezo bishobora gutuma akavuyo kagabanuka mu muhanda.

Ibi bizajyana no kuvugurura imikorere y’amasangano y’imihanda agera kuri 20 yo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Aya masangano y’imihanda azashyirwamo amatara ayobora ibinyabiziga (feux de circulation) afite ubushobozi bwo gukorana n’andi ari hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, ku buryo imodoka zizajya zihabwa uburenganzira bwo kugenda hagendewe ku hari umuvundo w’imodoka cyane.

Iri koranabuhanga kandi rizatuma byoroha guha umwihariko bisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange cyane cyane mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba kuko aribwo haba hari abagenzi benshi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko uyu ari umwe mu mishinga igize gahunda yo kunoza no koroshya uburyo bw’ingendo u Rwanda rwihaye mu cyerekezo 2050, kandi witezweho byinshi.

Ati “Iri koranabuhanga rizahindura byinshi mu bijyanye no kugabanya umuvundo w’imodoka ndetse no kunoza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali. Uburyo bw’ubwikorezi burambye ni ingenzi mu guteza imbere ubucuruzi, bubyarira inyungu ababukora ndetse n’ubukungu bw’Igihugu.”

Ibyo Minisitiri Ndagijimana yatangaje byashimangiwe na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, wagaragaje ko igihugu cye cyatanze iyi nkunga kuko cyemera ko uyu mushinga uzahindura ubuzima bw’Abanyarwanda n’ubucuruzi muri rusange.

Ati “Hagendewe ku kuba u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja, rufite inshingano rugomba gusohoza nk’igihugu gihuza umuhora wo hagati n’uwa ruguru. U Rwanda rwitezweho kuzamuka mu bijyanye n’ubucuruzi binyuze muri gahunda y’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA). Abaturage na Guverinoma y’u Buyapani byemera ko iyi nkunga izagira uruhare mu guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda n’ubukungu bw’igihugu.”

U Rwanda rushyize umukono kuri aya masezerano mu gihe hashize iminsi mu Mujyi wa Kigali no hirya no hino mu gihugu hagaragara ibibazo mu buryo bw’ingendo rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *