Samusure yakatiwe, acibwa ihazabu ya miliyoni eshatu

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye Kalisa Ernest uzwi nka Samusure muri sinema nyarwanda, igihano cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni eshatu ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.

Bivuze ko Kalisa atazafungwa ariko agomba kwitwara neza mu gihe cy’umwaka kuko akoze icyaha kimusubiza muri gereza mbere y’uko uwo mwaka ushira, igihano yahabwa hakongerwaho ya myaka ibiri yari yarasubikiwe.

Bayisabe Irene wunganira Samusure mu mategeko yabwiye IGIHE ko umwanzuro wasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023 mbere ya saa sita z’amanywa.

Bayisabe yavuze ko bashimishijwe n’umwanzuro w’urukiko, ndetse ashimangira ko yizeye ko umukiliya we azishyura umwenda ashinjwa.

Kalisa Ernest yarezwe n’uwitwa Umutoni Olive amushinja kumuha sheki itazigamiye.

Niyonizera Judith uzwi mu myidagaduro ni we wagobotse Samusure ngo abashe kwishyura Umutoni, uwishyuwe ahita yandikira urukiko arumenyesha ko yishyuwe.

Kalisa Ernest uri muri Mozambique na we yabwiye IGIHE ko yishimiye umwanzuro w’Urukiko.

Ati “Uyu mwanzuro uranshimishije cyane. Ndashimira Imana kuko niyo yabikoze. Ndashimira Abacamanza ko baciye urubanza neza. Barebye umuhate nagize wo kwishyura. Nubwo naciwe ihazabu ya miliyoni eshatu, biraruta kuko gufungwa nibyo bibi, aho gufungwa wacibwa ihazabu ukishyura.”

Yakomeje agira ati “Ndizeza abafana ko ngiye gushaka ihazabu hanyuma nkore filimi nkuko n’ubundi bakomeje kunyereka urukundo.”

Kalisa yavuze ko ubusanzwe umwenda yari abereyemo abantu ari 7,400,000 Frw, nyuma yo gicibwa ihazabu n’urukiko ubwo hiyongereyeho 3000 000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *