Rwamagana: RIB yafunze ukekwaho gutera umuntu ibuye rikamwica

Umusore w’imyaka 21 yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rwamagana, nyuma yo gukekwaho gutera ibuye umugabo baturanye agahita yitaba Imana.

Uyu musore yateye ibuye uyu mugabo w’imyaka 38 mu ijoro ryo Ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere mu Mudugudu wa Kiyovu mu Kagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwulire. Yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, Zamu Daniel, yabwiye IGIHE ko uwo musore yateye ibuye uwo mugabo ahagana saa Tanu z’ijoro ubwo bari bamubajije uwo ariwe n’aho ari kwerekeza maze ngo ahitamo kubihorera bageze imbere abatera amabuye rimwe riza gufata uwo mugabo ahita apfa.

Yakomeje agira ati “Uwo mugabo yari afite imyaka 38, afite umugore n’abana bane, umusore wamukubise ibuye yari asanzwe azwiho kwiba n’ubu yari afunguwe aribyo azira. Bahuye rero baramuhagarika bamubaza uwo ariwe n’aho ari kujya aho kubasubiza abatera amabuye, bari babiri rimwe rifata uwo mugabo riza guhita rimwica.”

Gitifu Zamu yavuze ko uwo musore yahise ashakishwa aza gufatwa ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo akurikiranwe kuri iki cyaha akekwaho gukora.

Yasabye abaturage kwirinda urugomo n’ubusinzi ngo kuko biri mu biteza umutekano muke.

Ati “Abaturage turabasaba kwirinda urugomo, turabasaba kandi kwirinda kunywa ibiyobyabwenge kuko biri mu bituma bateza umutekano muke wanavamo urupfu nk’uru rwabaye, niba bagiranye ikibazo nibagane ubuyobozi kuko tubereyeho kubafasha. Ntabwo kwihanira ari byiza kandi uzajya afatwa azajya abihanirwa.”

Uyu musore bikekwa ko yishe umuntu amuteye ibuye mu mutwe, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe nyakwigendera yasize umugore n’abana bane bose babaga muri uyu Murenge wa Mwulire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *