Rulindo: Gitif akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu

RIB yafunze Flodoaurd Ndagijimana wari  Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo bumukurikiranyeho ibyaha birimo no gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 15 y’amavuko.

Gitifu Ndagijimana akekwa ko yakoze ibyo byaha mu bihe bitandukanye bwo mu Kwezi kwa Nzeri, 2023.

Amakuru avuga ko kugira ngo uyu mugabo abigereho, yijeje uriya mwana kuzamuhindurira amazina.

Ibi byo byabereye mu Karere ka Kicukiro.

Ibindi byaha akurikiranyweho nk’uko Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha yabwiye Taarifa ni gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe no guhimba inyandiko mpimbano.

 Iki cyaha kiraremereye ariko kirushaho kuremera iyo gikozwe n’umukozi wa Leta mu mirimo ashinzwe cyangwa undi wese ushinzwe umurimo w’igihugu ibihano biriyongera.

Ibyaha uriya mugabo akurikiranyweho cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iteganya ko uwo gihamye ahanishwa igifungi kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Icyaha cyo gusaba cyangwa gikora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyo gitenganywa n’ingingo ya  6 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo iryo shimishamubiri ryakozwe kugira ngo hakorwe ibinyuranye n’amategeko, Igihano kiba Igifungo kirenze imyaka 7 ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni Frw 2  ariko atarenze Miliyoni Frw 3 .

Icyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite cyo giteganywa n’ingingo ya 15 y’Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo ngingo ivuga ko uwo umucamanza agihamije ahanwa n’igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 na miliyoni Frw 5 ariko atarenze miliyoni Frw 10.

Ku cyaha cyo guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano cyo gihanwa gihanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa undi ushinzwe umurimo w’igihugu,  Igifungo ntikijya munsi  y’imyaka 7 ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni Frw  ariko atarenze  Frw 3,000,000 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RIB ivuga ko mu gihe dosiye y’uyu mugabo igikorwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha, abaye afungiwe kuri station ya RIB ya Kicukiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *