RIB yataye muri yombi Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru wigenga, Nkundineza Jean Paul, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki 16 Ukwakira 2023.

Mu butumwa RIB yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko Nkundineza akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.

Uru rwego rukomeza ruvuga ko “Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

RIB yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga “kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa nk’uko biteganywa n’amategeko.”

Nyuma y’isomwa ry’urubanza rwa Prince Kid uherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu, Jean Paul, yakoresheje imvugo iganisha ku kuba “Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016 ari we wabigizemo uruhare.”

Nkundineza yanabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’imwe muri shene ya Yoube, avuga ko yari asanzwe azi ibibazo Mutesi Jolly yari afitanye na Prince Kid.

Ati “Nk’umuntu wari uzi ibibazo byabaye hagati ya Mutesi Jolly na Prince Kid, naravuze nti “uramutsinze, uramugaritse, genda wisengerere, …ugende umurye.”

Mu mpera z’icyumweru gishize, Mutesi Jolly, yavuze ko abakobwa n’abagore badakwiye gutinya ibikangisho byose mu gihe baharanira imibereho myiza y’abazabakomokaho mu bihe biri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *