Perezida wa Sunrise FC yatawe muri yombi

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze Umuyobozi wa Koperative icuruza Amata i Nyagatare n’ibiyakomokaho, NDMC [Nyagatare Dairy Marketing Cooperative], Hodari Hilary, ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo urenga miliyoni 160Frw.

Uyu mugabo usanzwe ari na Perezida w’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Sunrise FC, yafashwe ku wa 4 Ukuboza 2023, akaba afunganywe n’Umubaruramari wa Koperative ya NDMC, Muhoza Happy.

Hodari na Muhoza bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo kunyereza umutungo, kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite, guhishira amakuru yerekeranye n’imicungire mibi ya koperative ndetse no gukoresha nabi cyangwa konona umutungo wa koperative.

Amakuru avuga ko ni uko ibi byaha babikoze mu bihe bitandukanye guhera mu 2018.

Iyi koperative iherereye mu Mudugudu wa Nyagatare I, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru avuga ko Hodari na Muhoza, bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo kunyereza umutungo wa Koperative usaga miliyoni 160 Frw.

Yagize ati “Ibi byaha bakekwaho byakozwe ubwo bakaga inguzanyo muri banki mu izina rya koperative ntibayakoreshe icyo yagenewe. Hilary Hodari we nka Perezida wa Koperative yishyize ku rutonde rw’abakozi bahembwa buri kwezi kandi atabyemerewe n’amategeko.”

“Ikindi kandi yagiye anyereza umutungo wa koperative mu buryo butandukanye, aho yashyiraga amavuta mu modoka ye bwite bikandikwa ko yashyizwe muri moteri y’amashanyarazi ya koperative. Yafashe na none imashini ishinzwe gukata ibyatsi, yari isanzwe ikodeshwa amafaranga akajya mu kigega cya koperative ayijyana iwe. Ibi akaba ari ibikorwa bihanwa n’amategeko”.

Hodari na Muhoza kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu byaha Hodari na Muhoza bakurikiranyweho bihanwa n’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Itegeko riteganya ko igifungo kiva ku myaka itanu kikageza ku myaka icumi. Uwakoze ibyo byaha iyo abihamijwe n’inkiko kandi yongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Ku bijyanye guhishira amakuru yerekeranye n’imicungire mibi ya koperative ndetse no gukoresha nabi cyangwa konona umutungo wa koperative ni ibyaha bihanwa hagendewe ku itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda.

koperative, itegeko riteganya igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 1 000 000 Frw ariko atarenze 2 000 000 Frw.

Gukoresha nabi cyangwa konona umutungo wa koperative, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 500 000 Frw ariko atarenze 5 000 000 Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yibukije abantu bose bafite gucunga umutungo mu nshingano zabo ko nk’urugero gushyira amavuta mu modoka yawe ukora ibiri mu nyungu zawe, bikandikwa ko yakoreshejwe mu nyungu z’ikigo uyobora ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ati “Ibikorwa bisa n’ibi bikwiriye kwirindwa kuko nibyo usanga bivamo ibyaha kandi RIB ntizabyihanganira kuko uzabifatirwamo wese zashyikirizwa inkiko. RIB yongeye gukangurira abantu kujya batanga amakuru ku gihe, bakirinda za mvugo za ntiteranya.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *