Nyarugenge: Umusaza w’imyaka 64 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu

Mu murenge wa Nyakanda, Akagari ka Munanira II, hafashwe umusaza w’iyaka 64 ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itanu.

Dusabemungu Venantie watanze amakuru, yavuze ko umwana we witwa Ineza Chance ufite imyaka itanu yasambanyijwe na Karinda Steri w’imyaka 64.

Iki gikorwa cyo gusambanya uyu mwana, bikekwa ko Karinda yagikoze tariki ya 30 Ukuboza 2023, kikabera mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Munanira II, mu Mudugudu wa Gasiza.

Uyu mubyeyi uvuga ko umwana we yasambanyijwe, avuga ko yari ari mu kazi ke k’ubudozi, akabona umwana we aje amusanga afata igitambaro akihanaguza.

Uyu mubyeyi yahise abaza umwana we icyo abaye, Ineza amusubiza ko Karinda amaze kumusambanya.

Umubyeyi w’uwo bikekwa ko yasambanyijwe, yahise abona ibimenyetso (amasohoro) ku bibero by’umwana we ariko ahita yihutira kumujyana kwa muganga kuri Centre se Santé ya Kabusunzu.

yu mwana bikekwa ko yasambanyijwe, asanzwe yiga mu mwaka wa Kabiri mu mashuri y’incuke yo kuri APACE.

Atanga ubuhamya bw’uko yasambanyijwe, Aline(izina twamuhaye) yavuze ko Karinda yamusabye kumusura, yahagera akamukurura amujyana mu cyumba cye ari na ho avuga ko yamusambanyirije.

Mama w’uwo bikekwa ko yasambanyijwe, yahise atanga ikirego ku Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Rwezamenyo, Karinda ahita atabwa muri yombi, umwana ajyanwa kwitabwaho ku Bitaro bya Muhima.

Umubyeyi wa Aline avuga ko nyuma yo kuva ku Bitaro bya Muhima, azasubuzayo umwana mu kwezi kwa Mata uyu mwaka kugira ngo harebwe niba nta bwandu yatewe kuko bugaragara mu mezi atatu.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko nta zindi ndwara zari zagaragara ku mwana kugeza ubu, cyane ko bahise bihutira guha ubuvuzi bw’ibanze ukekwa ko yasambanyijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *