Muri 2024 koperative Umurenge SACCO zose zizaba zikoresha ikoranabuhanga

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, avuga ko SACCO 182 zimaze kugerwaho n’ikoranabuhanga, mu gihe mu mwaka wa 2024, zose 416 zizaba zimaze kugerwaho n’ikoranabuhanga, byorohereze abazikoresha bajyane n’ikoranabuhanga mu kubitsa no kubikuza.

Guverineri Rwangombwa abitangaje mu gihe gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga muri SACCO, byagiye byizezwa abaturage ariko ntibibe ku gihe.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Werurwe 2021, yemeje gahunda yo kuvugurura ibigo by’imari n’imicungire mu Murenge SACCO, hagamijwe guteza imbere imikorere yayo no korohereza abayikoresha.

Umurenge SACCO ni koperative yo kubitsa no kuguriza yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda, muri gahunda y’iterambere yiswe Vision 2020, igamije kwegereza abaturage serivisi z’imari.

Gahunda y’Umurenge SACCO yafashije Abanyarwanda kugana ibigo by’imari, aho yinjije nibura abanyamuryango barenga miliyoni 3.5 mu makoperative 8,500A ari mu Kigo cy’amakoperative mu Rwanda (RCA), bigafasha abanyamuryango bayo kwegerwa na servisi za banki, bashobora kubitsa no kugurizwa ku nyungu ntoya kuruta iyo basabwa mu mabanki y’ubucuruzi.

Nubwo imirenge SACCO 416 yashinzwe mu gihugu, harimo iyagiye igira ikibazo cy’amafaranga makeya bitewe no kwibwa, iyindi igira amafaranga makeya bitewe n’ubwizigame, ariko hari aho byatewe nuko SACCO zabaga ziherereye aho zidakorana n’izindi, ibi bikagira ingaruka ku banyamuryango bakenera servisi ntibibakundire.

Rumwe mu rugero rwumvikana, umucuruzi ukoresha Umurenge SACCO mu Karere ka Rusizi, bimusaba kwitwaza amafaranga kuko iyo abitsa mu murenge SACCO i Rusizi, adashobora gufatira amafaranga muri SACCO ya Nyagatare aho yagiye kugura inka.

Ni ikibazo cyo gukoresha ikoranabuhanga mu Murenge SACCO, ariko ikindi cyiyongera, abazikoramo bavuga ko gukoresha amafishi n’udutabo bigira ingaruka ku banyamuryango, bidasize abakozi bakora ibaruramutungo bagendeye ku mafishi, mu gihe abakoresha ikoranabuhanga ryihutisha akazi.

Ibi byagiye bitera ibihombo Umurenge SACCO, ariko aho ikoranabuhanga riri kugenda ryimakazwa, urimo gukorana neza n’abawugana, abaturage bakavuga ko bishimira kuba bashobora kubitsa hafi yabo badakoze ingendo zibagora, ariko abandi bakishimira kuba bahabwa ingunzanyo ku nyungu ntoya.

Clarisse Mushimirwa, umukozi wa BNR, avuga ko ibipimo byo kwishyura mu Murenge SACCO bihagaze neza, naho byari hejuru bigenda bigabanuka, ibi bikaba biterwa n’imbaraga zashyizwe mu micungire, gukorana n’inzego mu gukangurira abaturage kwishyura inguzanyo.

Umurenge SACCO wongereye umubare w’Abanyarwanda bakorana n’ibigo by’imari, ndetse ufite abanyamuryango bagera kuri miliyoni 3.5, bakaba bamaze gufata inguzanyo yikubye inshuro zirenga eshanu mu myaka icumi ishize, aho zavuye kuri Miliyari 20 z’Amafaranga y’u Rwanda muri 2013, zikaba zigeze kuri Miliyari 111, naho ubwizigame bwavuye kuri Miliyari 36 muri 2013 bugera kuri Miliyari 116.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *