Kayonza: Yatawe muri yombi akekwaho kunyereza intanga

Mutesi Jacqueline, Umukozi Ushinzwe Ubworozi mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi aho akurikiranweho ibyaha birimo kunyereza imiti n’ibikoresho byari bigenewe kuvura inka zo muri gahunda ya Girinka, zimwe bikaziviramo gupfa ndetse no kunyereza intanga zari zigenewe guterwa inka.

Amakuru atangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), avuga ko mu gukora ibyo byaha akurikiranweho, yagiye yifashisha inyandiko mpimbano, agakora urutonde rw’abantu rugaragaza ko hari abagiye bacyira imiti ndetse n’ibikoresho bigenewe kuvura amatungo, kandi mu by’ukuri batarigeze babyakira.

Uwo mukozi yaratawe muri yombi tariki 3 Mutarama 2024, akaba afungiye kuri RIB Station ya Remera, aho arimo gukorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu butumwa butangwa na RIB, iburira abishora mu byaha nk’ibi byo kunyereza umutungo, ko batazigera bihanganirwa, kuko bihungabanya ubukungu bw’Igihugu. Umuntu wese wabifatirwamo abihanirwa n’amategeko nk’uko abiteganya.

Mu byaha uwo mukozi akurikiranweho birimo icyo kunyereza umutungo, gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko itarenga imyaka icumi, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza ku nshuro eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 10 y’Itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Uwo mukozi kandi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, aho uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, ndetse n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu ariko nanone atarenze Miliyoni eshanu, nk’uko bikubiye mu ngingo ya 12 y’Itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rijyanye no kurwanya ruswa.

Anakurikiranyweho kandi icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko itarenga imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya Miliyoni ebyiri y’u Rwanda ariko atarenze Miliyoni eshatu y’u Rwanda cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, nk’uko biteganywa mu Ngingo ya 276 y’Itegeko N° 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *