Karasira Aimable yageze ku muryango w’urukiko akuramo inkweto

Aimable Karasira Uzaramba alias Prof.Nigga yageze ku rukiko arinzwe n’abacungagereza babiri, umwe muri bo afite imbunda, yari afite akajerekani karimo amazi mu ntoki, afite akadeyi karimo impapuro ndetse na Bibliya, yambaye ishapure mu gatuza n’isaha ku kaboko.

Akigere ku cyumba cy’urukiko asanzwe aburaniramo ku muryango neza, yahise atereka hasi ako kajerekani karimo amazi, akuramo inkweto zo mu bwoko bwa bodaboda yari yambaye.

Umwe mu bakozi b’urukiko yamubajije niba kwambara ibirenge mu rukiko bitari ku mubangamira.

Karasira na we mu gusubiza ati “Hano mu rukiko harakoropye, harasa neza kandi ubwo mperuka ubushize nabwiwe ko nitwara nabi hano, none ubu ngomba kujya mpubaha nko mu musigiti, cyangwa muri shapeli nkakuramo inkweto.”

Karasira aburana yambaye ibirenge

Inteko iburanisha Karasira igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko binjiye mu rukiko ruha ijambo ubushinjacyaha ngo bukomeze ikirego cyabwo.

Ubushinjacyaha bwafashe umwanya bwereka urukiko amashusho nka kimwe mu bimenyetso butanga burega Karasira aho yagiye atambutsa ibiganiro kuri YouTube channels zitandukanye.

Habanje kurebwa amashusho yumvikanamo akanagaragaramo Karasira n’umunyamakuru Agnes Uwimana.

Muri ayo mashusho ubushinjacyaha buvuga ko Karasira ubwe yumvikanamo avuga ko jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itateguwe, kandi FPR irwana itigeze ivuga ko jenoside yateguwe.

Ayo mashusho Karasira yavuzemo ko ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe, Juvenal Habyarimana yabaye imbarutso ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha buti “Ubwabyo harimo icyaha cyo guhakana Jenoside, kandi bigaragaza ko hanarimo icyaha cyo guha ishingiro jenoside.”

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Karasira we ubwe yavuze ko FPR itavuze kwitegurwa rya Jenoside kandi na Tito Rutaremara (ni umunyepolitiki uzwi mu Rwanda), yabyemeje, ariko ngo si byo kuko hari raporo zitandukanye zigaragaza ko mu Rwanda habaye ibikorwa by’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi kuva mu 1990.

Urukiko rwahise rusaba ubushinjacyaha kugaragaza ibimenyetso by’uko FPR cyangwa uwo Tito Rutaremara ko baba batarabivuze cyangwa barabivuze.

Ubushinjacyaha mu gusubiza buti “Ubwicanyi bw’Abatutsi bwakorwaga na leta y’uwahoze ari Perezida Habyarimana, kandi byanaganiriweho aho hicwaga Abatutsi bitwaga ibyitso bya FPR. Gutegurwa kwa jenoside byaravuzwe uwabivuze abihakana yazabitangira ibimenyetso.”

Karasira yahise yaka ijambo ararihabwa, abwira urukiko ko jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ayemera, kandi ko yateguwe ndetse inamutwara abantu be, kandi ubushinjacyaha butazagorwa ahubwo yazabwereka n’ibindi.

Ubushinjacyaha bwakomeje bwerekana andi mashusho buvuga ko ari ikimenyetso, aho humvikanamo nyakwigendera Ntwari John William wari umunyamakuru, aho yagendaga abaza Karasira ibintu bitandukanye.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri ayo mashusho humvikanamo imvugo z’amacakubiri bishingiye kwivangura, ndetse harimo imvugo zitanya abantu aho avuga ko FPR yarigizwe n’Abagande.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Karasira yavuze ba Miss (abakobwa bajya mu marushanwa y’ubwiza) bose cyangwa abajya kuri Cadette ya gisirikare, “indeshyo ari imwe”.

Ubushinjacyaha buti “Biriya byose Karasira yavuze ni imvugo zivangura abantu bishingiye uko umuntu ateye, aho harimo gutanya abantu kandi nta bimenyetso abifitiye.”

None ba Miss niba baratorwaga hashingiye ku ndeshyo, ingano n’ibindi bivuze ko harimo amoko? Icyo ni ikibazo cy’urukiko. Ubushinjacyaha mu gusubiza buti “Indeshyo ya Miss ikaba n’indeshyo y’abajya kuri Cadette, izo ngero yatangaga zose ni ivangura rishingiye ku ndeshyo.”

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko Karasira yavuze ku manza za Gacaca ati “Ariko uzi abantu baburanaga muri gacaca? Nako reka tubyihorere ni ibintu twibikiye!”

Ubushinjacyaha buvuga ko Karasira yavuze ko mu gisirikare cy’u Rwanda abakomeye ari Abagande. Ibi na byo ngo ni ukwangisha rubanda ubutegetsi buriho, bityo iyo mvugo ikaba ifite ingaruka mu guteza imvururu muri rubanda.

Ubushinjacyaha buvuga ku cyaha Karasira aregwa cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo

Ubushinjacyaha buravuga ko Karasira  yari afite amafaranga kuri telefone arenga miliyoni 38Frw harimo arenga miliyoni 11 z’amanyarwanda, hakabamo n’ama-Euro yanyuraga kuri konti ye atabashije gusobanura uko yayabonye bikurikije amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu isaka ry’urugo rwa Karasira, rwari mu Biryogo mu mujyi wa Kigali basanzeyo amadorari arenga ibihumbi cumi (10,000$), basangayo ama-Euro arenga maganatanu, ndetse na miliyoni zirenga eshatu (3000,000Frw) atashoboye gusobanura inkomoko yayo, aho iyo bayashyize mu manyarwanda arenga miliyoni cumi n’eshanu (15,000,000Frw) atasobanuye inkomoko yayo byemewe n’amategeko.

Ubushinjacyaha buti “Karasira yagize ubushake bwo gukora icyaha kandi abizi neza.”

Icyaha cy’iyezandonke ubushinjacyaha buvuga ko Karasira yahishe umutungo yari atunze abizi neza ko bigize ibyaha kuko ayo mafaranga yabaga yayahishe mu dukarito tw’imiti, ndetse no mu bifuniko by’amakaye.

Ubushinjacyaha buti “Byose byaturukaga ku biganiro yakoraga bigize ibyaha aho yabonaga likes, views, subscribe akabona amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko, kandi yari afite amakonti mu mabanyi atandukanye, kandi akabikora abishaka.”

Karasira Aimable umwe mu banyamategeko babiri bamwunganiraga ntakibikora

Bwana Aimable Karasira Uzaramba alias Prof.Nigga avuga Me Evode Kayitana umwe muri babiri bamwunganiraga kuva yatangira kuburana batigeze bicarana hamwe ngo bige urubanza rwe, cyakora Me Gatera Gashabana na we umwunganira ngo yageragezaga bakabonana.

Karasira ati “Ndagira ngo menyeshe urukiko ko Evode Kayitana atakinyunganira, kandi muri uru banza nzakatirwamo imyaka magana bibaye byiza, nabona undi mwavoka muto uzi iby’ikoranubuhanga.”

Karasira akimara kuvuga ko azakatirwa imyaka magana, Umucamanza ndetse n’abari mu rukiko basekeye rimwe.

Me Gatera Gashabana usigaye ari kunganira Karasira ahawe ijambo, yavuze ko azamushakira undi mwavoka muto nk’uko abyifuza kandi kuba atakiri gufatanya na Evode bitari ngombwa kuvugirwa mu rukiko.

Me Gatera yavuze ko iyo agiye gusura Karasira aho afungiye bitamworohera kuko atemererwa kwinjirana impapuro, ndetse n’ibindi kandi ugasanga bicaranye ari uko hari abandi bantu bamuhagaze hejuru. Ni ku bandi bakiliya be barabareka uretse Cyuma Hassan na Karasira.

Urukiko rwamwijeje ko ruzabivugana n’ubuyobozi bw’igororero niba ari ibikosoka bikaba byakosorwa.

Aimable Karasira Uzaramba alias Prof.Nigga yamenyekanye kuri YouTube akaba yaranahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ni n’umuhanzi. Aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana jenoside.

Niba nta gihindutse iburanisha rizakomeza taliki ya 03/04/2024 Karasira avuga ku byo yarezwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *