Inteko y’u Bwongereza yatoye Itegeko ryohereza abimukira mu Rwanda

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza batoye umwanzuro wo gushyigikira gahunda y’Igihugu cyabo yo kohereza abimukira mu Rwanda, bashimangira ko ari igihugu gitekanye.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bagejejweho umushinga w’itegeko witezweho gufasha iki gihugu gukuraho inzitizi zose zishobora gutuma gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda izamo kirogoya.

Abagera kuri 313 mu badepite b’u Bwongereza batoye bashyigikira uyu mushinga w’itegeko na gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, mu gihe abatoye batawushyigikiye ari 269.

Ku wa 6 Ukuboza mu 2023 nibwo Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko yamaze gutegura no gushyira hanze umushinga w’itegeko uzemerera iki gihugu kohereza abimukira mu Rwanda nyuma yo kurugaragaza nk’Igihugu gitekanye.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak yavuze ko kuba abadepite bashyigikiye uyu mushinga w’itegeko bivuze ko ugiye kwinjira mu kindi cyiciro.

Ati “Abadepite batoye bemeza umushinga w’itegeko ushimangira ko u Rwanda rutekanye winjira mu kindi cyiciro gikurikiye. Tugomba kurinda imipaka yacu. Ni igihugu cyacu kigomba gufata icyemezo iyo bigeze ku kugena uza hano, ntabwo ari itsinda ry’abanyabyaha.”

Nubwo uyu mushinga w’itegeko washyigikiwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, benshi mu bakomoka mu ishya ry’aba-conservateurs ari naryo riri ku butegetsi, bagaragaza ko hari ibigikwiriye kunozwa kugira ngo hatazagira uwongera kwitambika iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano mu Bwongereza, Chris Philp, yavuze ko biteguye kurushaho kunoza uyu mushinga w’itegeko.

Ati “Yego Guverinoma izumva ibitekerezo by’abandi byubaka, niba hari ibitekerezo bikomeye byatuma nta cyuho gisigara. Iyo niyo ntego, kugira ngo uyu mushinga w’itegeko ukomere ku buryo nta rukiko rwawitambika.”

Biteganyijwe ko uyu mushinga w’Itegeko uzongera kunozwa hagendewe ku bitekerezo byawutanzweho, ukazongera kugezwa mu Nteko muri Mutarama mu 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *