Igiciro cy’ibikomoka kuri peterole cyazamutseho asaga 200


Urwego rw’Igihugu Rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwashyize itangazo hanze rigaragaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peterole mu Rwanda byiyongereho amafranga 230 kuri litiro

Ibi biciro byaherukaga kuzamuka muri Kanama uyu mwaka aho kuva icyo gihe litiro ya lisansi yaguraga 1639 Frw naho iya mazutu ikagura 1492 Frw.

Ni ukuvuga ko lisansi yiyongereyeho 243 Frw kuri litiro mu gihe mazutu yazamutseho 170 Frw.

RURA yatangaje ko izi mpinduka zishingiye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko ibiciro bishya bizatangira kubahirizwa kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023, kuri za sitasiyo ahacururizwa ibikomoka kuri peteroli mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *