Ibyo wamenya ku modoka nshya zigiye gushyirwa hanze ‘Luvly O’

Mu bisanzwe hamenyerewe ko imodoka ikorwa, igateranyirizwa mu ruganda ku buryo isohokamo buri kintu cyose gikenewe kuyikorwaho cyarangiye.

Kuri ubu uruganda rwo muri Suède rukora imodoka rwa Luvly, rwatangaje ko rugiye kuzashyira hanze imokoda nto, ariko mu nganda hakazajya hasohoka ibice bizigize, hanyuma zigateranywa nyuma zamaze kugezwa ku waziguze cyangwa aho zigiye gucururizwa.

Uru ruganda rwatangaje ko hari ibibazo byaterwa n’uburyo busanzwe imodoka ikorwamo ikanacuruzwa, ku buryo igitekerezo cyo gukora izi modoka, cyaje ari nk’umuti kuri byo.

Bimwe muri ibyo bibazo ni uko imodoka zisanzwe iyo zoherezwa ziva mu nganda, hifashishwa amakamyo manini cyangwa indege kandi byohereza imyuka ihumanya ikirere kandi ubwo buryo ugasangwa butwara amafaranga menshi.

Ikindi ngo iyo zipakirwa zigiye koherewa imwe ishyirwa mu mwanya munini kubera ko iba yuzuye, ku buryo umwanya imodoka imwe ijyamo hashyirwamo eshatu cyangwa enye zidateranyije.

Kuri ubu uru ruganda ruteganya gushyira hanze imodoka nto ya ‘Luvly O’ ifite imyanya ibiri, ipima ibiro 450 gusa.

Ibikoresho byose by’ibanze kuri yo bizajya bikorerwa mu ruganda maze, zisohokemo bidateranyije. Ni imodoka ishobora guteranywa mu minota mike yamaze kugera ku wayiguze kandi hakifashishwa ibikoresho bidahambaye cyane ku buryo umuntu ashobora kuyiteranyiriza iwe, cyangwa agahabwa ubufasha n’umutekinisiye.

Iyi modoka izajya ikoresha amashanyarazi, aho izaba ifite batiri ebyiri zihinduranywa. Imwe ifite ubushobozi bwo gukora urugendo rwa kilometero 16 itarashiramo umuriro, ku muvuduko wa kilometero 90 ku isaha.

Uru ruganda rwatangaje ko nubwo izi modoka zizaba ari nto, abantu badafite guterwa impungenge n’umutekano wazo kuko ikadere [frame] yazo yakozwe hashingiwe ku modoka za Fomula 1 kandi ikaba yometseho aluminium ku mpande zombi.

Iyi modoka ya Luvly O iracyari gukorerwa isuzuma atandukanye ku buryo byitezweho ko iya mbere izashyirwa ku isoko umwaka utaha, igura arenga ibihumbi 10 by’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga hafi miliyoni 13 Frw.

Biteganijwe ko byibuze mu mwaka wa 2050, 68% by’abatuye Isi bazaba baba mu mijyi, bivuze rero ko imodoka nk’izi zizaba ari ingenzi kuko zikoresha umwanya muto mu mihanda n’iyo ziparitse.

Kubera ko zikoresha amashanyarazi, byitezwe ko zizagira uruhare rukomeye mu kugabanya imyuka ihumanye, kubera ko 11% by’imyuka yoherezwa mu kirere bituruka mu modoka.

Iyi modoka ifite imyanya ibiri yonyine

Iyi modoka izajya itwara umwanya muto mu muhanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *