Huye:uwari Umunyamabanga wa Njyanama ya Huye afunganywe n’umubyeyi we na sekuru

Tuyishime Consolation uherutse kwegura muri Njyanama y’Akarere ka Huye akaba yari Umunyamabanga wayo, afunganywe n’umubyeyi we, Sekuru n’abandi bo mu muryango we.

Tuyishime Consolation wari Umunyamabanga wa njyanama y’Akarere ka Huye, yeguye ku mpamvu zo kwirinda kubangamira iperereza  ku muryango we.

Ibaruwa yandikiye Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye  ku wa 15 Gashyantare 2024, igira iti: “nyuma yo kumenyeshwa ko hari ibyo ari gukurikiranwaho, bijyanye n’amakuru ku mibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaye mu isambu ya Sogukuru, no mu butaka bw’umubyeyi wanjye, Dusabemariya Josephine, yahawe nk’umunani mu 2000 , akubakaho inzu yaje guturwamo.

Ndagira ngo mbamenyeshe ko neguye ku nshingano nari mfite nk’umujyanama no ku mwanya w’umunyamabanga w’Inama Njyanama kugira ngo bitagira aho bibangamira iperereza.”

Mu ibaruwa yasabye imbabazi mu izina ry’umuryango we. Abanyarwanda ndetse n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti, amenyesha Perezida wa Njyanama Ko yitandukanyije n’imigirire mibi yo kudatanga amakuru.

Amakuru avuga ko mu bihe bitandukanye guhera tariki ya 03/10/2023 kugeza tariki ya 12/2/2024 mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Ngoma, Umudugudu wa Ngoma habonetse imibiri 975 bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Tariki 26/11/2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma rwemeje ko abacyekwaho kudatanga amakuru yaho iyi mibiri yasanzwe bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, icyo cyemezo barakijuririye, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwemeza ko kidahindutse.

Tariki 19/02/2024 nyuma y’uko Tuyishime Consolation yari amaze kwegura muri Njyanama y’Akarere ka Huye kuri iriya tariki twavugaga, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwemeza ko yahise atabwa muri yombi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yabwiye UMUSEKE ko Tuyishime yari “site manager” mu rugomero rwa Rukarara VI, akaba no muri Njyanama y’Akarere ka Huye, akekwaho kuba ari we wubakishije inzu y’umubyeyi we (Dusabemariya Seraphine), “yubatswe hejuru y’imibiri” y’abantu bikekwa ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Murangira B. Thierry yagize ati “Dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Yavuze ko imibiri yasanzwe mu murima wa DUSABEMARIYA Seraphine, umubyeyi wa Tuyishime Consolation, ndetse no munsi ya fondation y’inzu ye, mu isambu ya Hishamunda Jean Baptiste, uyu ni Sekuru wa Tuyishime Consolation, ari we mubyeyi wa DUSABEMARIYA Seraphine.

RIB ivuga ko kugira ngo amakuru amenyekane DUSABEMARIYA Seraphine yahaye abantu akazi ko gukora isuku (guharura) ahantu bari bagiye gushyira uruzitiro, nyuma batangira kubona imibiri muri uwo murima, ngo nibwo batanze amakuru ku nzego zibanze.

Mu bafunzwe by’agateganyo harimo Tuyishime weguye muri Njyanama ya Huye, HISHAMUNDA Jean Baptiste umusaza w’imyaka 86 akaba ari Sekuru, DUSABEMARIYA Seraphine w’imyaka 61 umubyeyi wa Tuyishime, n’abavandimwe bandi babiri umwe w’imyaka 50 n’undi w’imyaka 53.

Abandi bafunzwe by’agateganyo ni abaturanyi b’uyu muryango, ari bo HABIMANA Petero w’imyaka 89, na UWIMANA Mediatrice w’imyaka 54.

RIB ivuga ko bose bakekwaho icyaha cyo Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Amategeko ateganya igihano kuva ku myaka 7 y’igifungo ariko ntikirenza imyaka 9 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 500,000 Frw ariko atarenga 1.000.000 Frw igihe bagihamijwe n’urukiko.

Dr. Murangira B. Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yagize ati ”Turasaba abantu ko batanga amakuru kugira ngo bifashe abacitse ku icumu kugira amahirwe yo gushyingura ababo mu cyubahiro.”

RIB ikaba yibutsa abantu bose ko guhisha, kudatanga cyangwa kuzimiza amakuru yerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi uyazi ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *