Burera: Mu ishuri ry’imyuga rya CEPEM habereye imurikabikorwa ryatangaje ababyeyi baharerera

Ababyeyi barerera mu kigo cy’ ishuri ry’imyuga kizwi nka CEPEM TSS ( Technical Secondary School) barishimira uburyo abana babo bamaze kugera mu rwego rushimishije mu masomo biga y’imyuga itandukanye izabafasha mu gihe kizaza.

Ibi byagaragarijwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ababyeyi barerera muri iki kigo aho abana biga iyo myuga bagiye bagaragaza ibyo biga kuko nko mu ishami ry’ubwubatsi berekanye uko bubaka, mu bukerarugendo berekana ibyo biga, abo mu butetsi (Carnary Arts ) ndetse n’abiga iby’ amashanyarazi bose bakereka ababyeyi uko ubumenyi bamaze kugeraho buhagaze.

Nyuma y’imurikabikorwa ryakozwe n’abanyeshuri, bamwe mu babyeyi babo baganiriye n’Isonganews.com maze bayigaragariza ko bishimiye uburyo abana babo bamaze kumenya byinshi mu myuga, bityo bakizera ko ejo habo hazaba heza, ko bazaba intangarugero mu kwihangira imirimo ibateza imbere.

Nsabimana Eleuthère ni Perezida wa Komite y’ababyeyi barerera mu kigo cya CEPEM TSS washimiye ababyeyi ubwitabire n’ umuhate bagira mu gufatanya n’ikigo kuzamura imyigire y’abana.

Yagize ati ” Iki kigo nk’uko byavuzwe cyagiye cyiyubaka buhoro buhoro kuko mbere cyari gifite ibibazo birimo no kuba cyari kitazitiye, abana bagasohoka uko bishakiye ariko ubu ibyo byose byavuyeho kubera ko cyazitiwe. Ubu abana bafite Disipiline nziza ari nayo mpamvu basigaye batsinda neza.”

Yakomeje agira ati ” Abana bacu twabagira inama yo gukomereza aho bageze muri Disipiline , bakiga neza kuko aribyo twabatumye. Nk’uko batsinze neza umwaka ushize (100%) n’ubu, turifuza ko bazatsinda na none 100%, naho ku babyeyi bagenzi banjye, nabashimira ko bumva vuba ibyo basabwe bakabikora batiganda. Nkabasaba gukomereza aho bagafatanya n’abarezi gukurikirana imyigire y’abana kuko kigira ngo umwana yige neza hagomba ubwo bufatanye.”

Mugenzi we Mukansabumugisha Spéciose yagize ati ” Kuba ubuyobozi bwatubwiye ko abana bacu biga neza kandi ko babagenzura mu buryo bwose ngo batajya mu biyobyabwenge, byadushimishije cyane. Uruhare rwanjye nk’umubyeyi ngiye kongera inama nagiraga umwana wanjye kugira ngo ajye yitwara neza akurikira amasomo ye kuko twabonye ko biga koko ukurikije ibyo batumurikiye bijyanye n’imyuga biga.”

Aganira na Isonganews.com, Umuyobozi w’ishuri Havugimana Roger yavuze ko ashimira ababyeyi ku bw’ubufatanye bagirana, bityo abasaba gukomereza aho mu kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi.

Yagize ati ” Dutegura iyi nama y’ ababyeyi n’ imurikabikorwa, ababyeyi twaboherereje ubutumwa bugufi(sms) ngo bazabyitabire ariko twatunguwe uyu munsi kuko bitabiriye ari benshi tukaba twunguranye ibitekerezo bizadufasha kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi kuko ubufatanye biyemeje nibwo buzatuma tugera kuri rya reme ry’uburezi twifuza.”

Havugimana yakomeje agira ati ” Kuba twaratsinze neza mu mwaka ushize tukagira 100% , ntabwo twakwirara kandi ntawigamba insinzi urugamba rutararangira kuko turacyaruriho kandi hari byinshi tugomba gukosora muri Disipiline nk’uko babivuze. Ni uguhozaho rero umunsi ku w ‘ undi kugira ngo iyo Disipiline ibe nziza kurushaho kugira ngo umwana abe wa w’undi igihugu natwe ubwacu twifuza. Icyo twakomeza gusaba ababyeyi n’abarimu natwe ubwacu nk’ubuyobozi ni ubufatanye kuko ntabwo ikigo ari icy’umuntu umwe ahubwo ni icy’abantu batatu ( ababyeyi, abayobozi n’abanyeshuri) , tukabasaba gusenyera umugozi umwe , ibyo dutanga bikaba bifite ireme na wa mubyeyi akabigiramo uruhare ubufatanye bwe bukazira igihe kugira ngo wa mwana abeho atuje mu mutekano mwiza.”

Ese igitekerezo cyo gushinga CEPEM TSS cyaje gite?

Nk’uko nyiri gushinga iri shuri Mzee Mushakamba Faustin yabivuze ngo byaturutse ku bwo kuba nta shuri ryarangwaga muri aka gace kandi hari abana bakeneye kwiga imyuga.

Yagize ati ” Igitekerezo cyo gushinga ishuri cyaje kubera ishyaka buri muturage wese yagombye kugira aho tubona abana bandagaye ku muhanda badafite aho kwigira cyane cyane abegereye kino kigo cyacu bari barabuze aho bajya kwiga imyuga. Ibyo nibyo byaduteye kubaka iki kigo kugira ngo abana bige iyo myuga. Aha twatekereje cyane ku bana b’ abakobwa bakunze gusigara inyuma mu myuga kubera kutayishishikarira bityo, abahafi batangira kuyiga , ibyo bituma n’abandi bo hirya no hino batangira kuza. Twagize n’umugisha n’ireme ry’uburezi butangirwa hano riba ryiza kuko nko mu mwaka washize 2022-2023, iki kigo nicyo cyabaye icya mbere mu karere ka Burera.”

Mushakamba Faustin yakomeje agaragaza intumbero bafite n’icyo yifuza ku babyeyi barerera muri iki kigo.

Yagize ati ” Mu ntumbero yacu turifuza ko iki kigo cyakomeza gutera imbere kikanakundwa , igihugu cyose kikakimenya cyane ko Leta nayo yatangiye kucyoherezamo abanyeshuri batsinze icyiciro rusange ( Tron Commun) kuko batangiye kuza mu mwaka washize, aho muri 400 biga aha muri iki kigo, 231 ni aboherejwe na Leta. Nabyo twabishimira ubuyobozi bwiza dufite bw’igihugu. Niyo mpamvu tugomba kongera imizamukire y’ ireme ry’uburezi ndetse no mu myubakire y’ikigo kuko hari inyubako tugikeneye.”

Mzee Mushakamba yasoje yisabira ababyeyi gukomeza gushyira imbaraga mu myigire y’abana agira ati ” Ababyeyi turabasaba gukomeza gushyira imbaraga mu myigire y’abana badufasha kuko hari ababyeyi batererana abana bibwira ko kuba bavuye mu rugo bagiye kuba ab’ikigo gusa. Nibajye baduhamagra kenshi batubaza uko abana bameze ndetse ababishoboye bakagera ku ishuri bakaganira n’abarezi babo ntibatererane ikigo ngo kicyo kizabarera cyonyine kuko kurera ni ugufatanya kw’ababyeyi n’abarimu cyangwa ubuyobozi bw’ikigo.”

Ishuri ry’ imyuga rya CEPEM TSS ryafunguye imiryango mu mwaka wa 2009 noneho mu 2011 ritangira ritsindisha 100% kugeza mu mwaka ushize ryongeye gutsisha 100% ku nshuro ya 6.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *