Amabuye y’agaciro yinjirije u Rwanda arenga miliyali 243 Frw mu gihebwe kimwe

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, (RMB) cyatangaje ko mu gihembwe cya Gatatu cya 2023, kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri, amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda yinjije arenga miliyoni 241$(Arenga miliyari 243 Frw).

Batangajwe muri raporo y’iki kigo igaragaza uko ubucukuzi buhagaze kuva muri Nyakanga na Nzeri 2023, yashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ugushyingo 2023.

Muri aya mezi, u Rwanda rwacuruje amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti angana n’ibiro 294.717 muri Nyakanga yari afite agaciro ka $ 5.367.704, muri Kanama hacuruzwa ibiro 415.482 bifite agaciro ka $ 6.906.567, n’aho muri Nzeri hacuruzwa ibiro 440.176 bifite agaciro ka $ 6.783.099.

Umusaruro wa Coltan u Rwanda rwohereje mu mahanga muri Nyakanga, wanganaga n’ibiro 189.183 bifite agaciro ka $ 8.145.587, muri Kanama hacuruzwa ibiro 141.658 byinjiza $ 5.827.562 mugihe muri Nzeri hacurujwe ibiro 208.155, bifite agaciro ka $ 9,313,654.

Amabuye ya Wolfram yacurujwe muri Nyakanga yanaganaga n’ibiro 237.116 byari bifite agaciro ka $ 3,040.783, muri Kanama byari ibiro 198,409 bifite agaciro ka $2,663.971, n’aho muri Nzeri hacuruzwa ibiro 218.802 byinjije $ 2,711.206.

Muri iyi raporo amabuye ya Zahabu ni yo yinjirije u Rwanda amafaranga menshi cyane kuko muri Nyakanga rwacuruje ibiro 1,155 by’agaciro ka $ 73.181.036, muri Kanama ibiro byari 1.000 bivamo angana na $ 62,156,101 mugihe muri Nzeri hacurujwe ibiro 845 byinjiza angana na $ 52,676.671.

Andi mabuye y’agaciro yacurujwe muri Nyakanga angana n’ibiro yanganaga n’ibiro 1,210.458, yinjije $ 1.085.647, muri Kanama yari ibiro 1,219.670afite agaciro ka $ 1,249.889, n’aho muri Nzeri hoherejwe ibiro 739.711 bifite agaciro ka $ 713.714

Ikigo cya RMB, gitangaza ko muri rusange kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri 2023, ingano y’ibiro (KGs) by’amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga angana n’ibiro 5.516.538 bifite agaciro ka $ 241.833.194 bikaba bingana n’inyongera ya 22.4% ugereranije n’igihembwe nk’iki umwaka ushize kuko ibiro byacurujwe byanganaga 321.566 bifite agaciro ka $ 197,496.029.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *