Mu mahanga: Yavutse adafite nyababyeyi kuri ubu abyaye kabiri

Umubyeyi witwa Déborah Berlioz ni umugore wa mbere wo mu Bufaransa wakorewe ubuvuzi bwo guterwamo nyababyeyi ‘utérus’, aho yatewemo iyo yahawe na Nyina wamubyaye, bimuha amahirwe yo kubyara abana babiri, harimo umwe wavutse muri uyu mwaka wa 2023, mu gihe yari yaramaze kwakira ko atazigera abyara kubera icyo kibazo yavukanye.

ukumva birakomeye. Babuza ko umuntu yipimira mu rugo, ariko hari mu bihe bya Covid-19 ntasohoka hanze uko nshaka, ngakomeza kuvugana na muganga kenshi kuri telefoni mubaza, kuko hari amaraso nabonaga, rimwe na rimwe akambwira ko bishobora kuba byiza cyangwa bikaba bibi, ari ugutegereza, nyuma ndipima mu rugo mbona ko ntwite”.

Avuga ko na nyuma agiye kwa muganga bagafata ikizamini cy’amaraso, byaragaye ko atwite, ariko impungenge zikiri nyinshi kuko yarukagaga cyane, kandi akaruka imiti, ubundi igenewe kubuza umubiri we kwanga iyo nyababyeyi yatewemo. Ariko hashize amezi abiri ibyo kuruka ngo byarashize, inda ye ikura neza, aza kubyara umwana we wa mbere witwa Misha mu 2021, muri Gashyantare 2023 abyara uwa kabiri witwa Maxine.

Nyuma yo kubyara abo bana be babiri, yita ‘abana b’ibitangaza’ Deborah yavuze ko ubu mu kwezi gushize kwa Kanama 2023, yagiye gukurishamo iyo nyababyeyi, no guhita ahagarika iyo miti yanywaga ituma umubiri we ukomeza kuyemera, kuko ngo kugeza ubu, biteganyijwe ko umuntu wahawe nyababyeyi ayimarana imyaka hagati 5-7 kugira ngo abe abyaye abana babiri nibura, ubundi bakayikuramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *