Burera:Haravugwa urubanza rw’umugabo wagurishije isambu imwe abantu batandatu


Mu rukiko rw’ibanze rwa Gahunga, rufite icyicaro mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera, haraburanishirizwa urubanza rw’abantu 6 bivugwa ko isambu bagurishijwe na Manishimwe Emmanuel yajemo uburiganya kuko ngo bishoboka ko Manishimwe Emmanuel yaba yaragurishije kabiri cyangwa hari andi mayeri yakoresheje mu kugurisha.

Ni ikirego cyatanzwe muri uru rukiko rw’ibanze rwa Gahunga n’itsinda ry’abantu 5 ( Hitimana Augustin , Mahirwe Staque, Mukarugwiza Espérance, Nyirahabinka Donatille na Tuyishimire Jean de Dieu) bose bunganirwa na Me Nyirahabimana Jacqueline mu gihe uwo baburana nawe Barwanirisahu Innocent yunganirwaga na Me Turikumwenimana Emmanuel.

Ubwo yatangizaga urubanza, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 07/11/2023, Perezida w’inteko iburanisha, Pacifique yasabye buri wese mu baguze na Manishinwe Emmanuel kwegeranya amasezerano y’ubugure agaragaza igihe baguriye, igiciro bagiye batanga n’ubuso ndetse n’abanyembibi babo n’uko buri wese yagiye agura.

Bose uko ari batanu bahawe umwanya, umwe ku wundi, bagenda bavuga uko baguze ariko bose babajijwe n’urukiko impamvu Manishimwe Emmanuel atabahindurizaga, uko bangana bose basubizaga urukiko ko Manishimwe Emmanuel yabareregaga, ababwira ko icya ngombwa kitarasohoka. L

Urukiko rumaze kumva aba bose, rwahaye ijambo Barwanirisahu Innocent maze nawe yisobanura avuga ko yaguze na Manishimwe Emmanuel kuwa 27/04/2021 ku mafaranga miliyoni eshatu n’ibihumbi ijana (3.100.000 frw) ariko atinze kumuhinduriza nibwo kuwa 18/05/2021 yamureze mu nteko y’abunzi b’akagari ka Nkumba ari nawo mwanzuro batambamiye muri uru rukiko.

Barwanirisahu Innocent , abajijwe n’urukiko niba yaraguze koko ndetse n’ amasezerano y’ubugure, yasubije urukiko ko yaguze ko n’amasezerano yayasize kwa Noteri w’umurenge ubwo bahinduzaga kuko icyari kigenderewe cyari kimaze gukorwa.

Yagize ati ” Nibyo naguze na Manishimwe Emmanuel ariko amasezerano ntayo mfite kuko yasigaye kwa Noteri w’ubutaka ku murenge kuko icyari kigambiriwe cyari kirangiye kandi ntabwo yari kubisinya nta masezerano abonye cyane ko muri izo mpapuro yasinyeho nka Noteri handitse ngo ‘ Nshingiye ku masezerano y’ubugure’ ni ikigaragara ko yari amaze kuyabona kandi n’uwo twaguze Manishimwe uhagaze imbere y’urukiko twari kumwe.”

Aha ni naho umwunganizi we mu by’amategeko Me Turikumwenimana Emmanuel yahereye agaragariza urukiko ko inyandikompamo ( Acte authentique) ihabwa agaciro kurusha inyandikobwite ( Acte sous seing privé) maze asoza abwira urukiko ko rwazasesengura izo nyandiko zose hirengagijwe ayo masezerano kuko nta kindi cyari gikenewe uretse iyo nyandiko yakozwe na ba nyiri ubwite [ umuguzi n’umugurisha] imbere ya Noteri wa Leta.

Ikindi Me Turikumwenimana Emmanuel yasabye urukiko nuko rwazifashisha urundi rubanza rwaciwe n’urukiko rw’ikirenga ( Jursuprudence) mbere yuko rufata icyemezo cya nyuma.

Urukiko rwahaye na none umwanya Manishimwe ngo asobanure uko yagurishije isambu imwe ifite UPI 6215 abantu batandatu maze arya indimi avuga ko yabagurishije koko ariko ko buri wese yamugurishije igice ko na Barwanirisahu atamugurishije iyo sambu yose ko nawe ari igice. Gusa, ntabyo yabonye byo kubwira urukiko uburyo yakoze ihererekanya rya UPI yose yavuzwe haruguru.

Impaka zakomeje kuba ndende mu rukiko maze Perezida w’iburanisha asaba ko Barwanirisahu Innocent kugaragariza urukiko abanyembibi be, nawe arabavuga uko badikanije bose maze urukiko rusubika iburanisha , rikazasubukurwa kuwa 28/11/2021 kugira ngo ruzabanze rugere ku kiburanwa ku munsi utazwi urukiko ruzihitiramo.

Isonganews .com izakomeza kubakurikiranira ibyuru rubanza kugera rurangiye.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *