Gen. Bunyoni yasabiwe gufungwa ubuzima bwe bwose

Ubushinjacyaha bw’u Burundi bwasabiye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe muri iki gihugu, Gen. Alain Guillaume Bunyoni, gufungwa burundu no gutanga ihazabu yikubye kabiri agaciro k’umutungo afite adashobora kugaragariza inkomoko yawo.

Gen. Bunyoni akurikiranyweho ibyaha icyenda birimo gushaka guhirika ubutegetsi, gushaka kwica umukuru w’igihugu, kudasobanura inkomoko y’umutungo, gutuka umukuru w’igihugu na Minisitiri w’Intebe Gervais Ndirakobuca n’ibindi.

Ku wa Kane, tariki ya 9 Ugushyingo 2023, ni bwo hapfundikiwe urubanza Gen. Bunyoni aregwamo hamwe na bagenzi be, Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa burundu.

Bitewe n’uko mu byaha akurikiranyweho harimo kudasobanura inkomoko y’umutungo, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko yazahanishwa gutanga ihazabu yikubye kabiri agaciro k’ibyagaragajwe adashobora gusobanurira inkomoko yabyo.

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko Gen. Bunyoni atunze inzu 150 n’imodoka 43 adashobora gusobanurira inkomoko yabyo bityo ko agaciro kabyo ariko kazakubwa kabiri.

Mu iburanisha rye rimaze iminsi ine, Gen Bunyoni yahakanye ibyaha byose akurikiranyweho asaba ko yagirwa umwere.

Abandi bafunganywe na Bunyoni ni uwahoze ari Umukuru w’igipolisi gishinzwe kurwanya imyigaragambyo, Desiré Uwamahoro n’uwahoze ari Umuyobozi mu rwego rw’Iperereza, Samuel Destino Bapfumukeko, bo basabiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 30.

Aba bakurikiranyweho ibyaha byo kumena amabanga y’akazi ndetse no kwifatanya na Bunyoni mu mugambi wo guhirika ubutegetsi nubwo bo basaba Urukiko kubagira abere.

Abandi bane barimo n’abashoferi ba Alain Guillaume Bunyoni basabiwe gufungwa imyaka 30 ariko na bo basaba ko Urukiko rwabagira abere ku byo baregwa.

Icyemezo cy’urukiko muri uru rubanza ruregwamo Gen Bunyoni na bagenzi be kizasomwa nyuma y’iminsi 30.

Kugeza ubu Gen Bunyoni afungiwe muri Gereza Nkuru ya Gitega kuva muri Nyakanga 2023.

Gen. Alain Guillaume Bunyoni yabaye Minisitiri w’Intebe mu Burundi kuva mu 2020 kugera muri Nzeri 2022 ubwo yirukanwaga na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *