RIB yafunze ‘Yaka Mwana’ umenyerewe muri filime

Gasore Pacifique wamamaye ku izina rya “Yaka Mwana” muri Sinema Nyarwanda no mu biganiro bitandukanye binyura ku mbuga nkoranyambaga yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu ku bushake.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, abinyujije ku rubuga rwa X yemeje ko uyu musore yatawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Kuri ubu Yaka Mwana ari gukorwaho iperereza kugira ngo dosiye ye ishyikirijwe Ubushinjacyaha.

Yaka watangiye kumenyekana biciye mu biganiro bitandukanye byo kuri YouTube mu 2020, yanakinnye muri filime zitandukanye zirimo iyitwa “Gatarina” ya Mutoni Assia.

Gasore Pacifique naramuka ahamijwe iki cyaha azahanwa n’ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya igifungo cy’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *