Bizagenda bite nyuma y’uko u Bubiligi bwanze Ambasaderi w’u Rwanda? (Video)

Ukwezi kugiye gushira umwuka utameze neza hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, ibihugu bifitanye amateka akomeye kuko u Bubiligi ari kimwe mu byakolonije u Rwanda imyaka isaga 40 mu kinyejana cya 20.

Urunturuntu mu mubano w’ibihugu byombi rwatangiye mu mpera za Nyakanga 2023 ubwo u Rwanda rwagenaga Vincent Karega nka Ambasaderi warwo mu Bubiligi, ariko icyo gihugu kugeza magingo aya kikaba kitaramwemeza.

Mu buryo butunguranye, hari amakuru yagaragaye mu itangazamakuru y’uko u Bubiligi bwanze Ambasaderi mushya w’u Rwanda, nyamara rwo ntirwigeze rumenyeshwa impamvu, nubwo nyuma rwatangaje ko rukeka ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaba ibiri inyuma.

Nta makuru mashya aturuka mu buyobozi bw’ibihugu byombi ariko bivugwa ko umwuka utameze neza.

Kurikirana ikiganiro Indiba y’Ibivugwa usobanukirwe imvano y’iki kibazo n’igishobora gukorwa.https://www.youtube.com/embed/dyTuKlWavYg

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *