Loni yaburiye RDC ku basivile bahinduwe inyeshyamba ngo bashumurizwe M23

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yaburiye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku bufasha ikomeje gutanga ngo ihurize hamwe imitwe yitwaje intwaro yo kwifashisha kurwana n’Umutwe wa M23.

Ni ubutumwa bukubiye muri raporo Guterres yoherereje Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni ku wa Gatandatu, ariko ikaba yagiye hanze mu buryo butari buteganyijwe.

RFI yabonye iyo raporo, igaragaza ko Guterres ahangayikishijwe n’ibiri kubera mu Burasirazuba bwa RD Congo nyuma y’umwaka urenga M23 n’Igisirikare cy’iki gihugu (FARDC) byinjiye mu ntambara yeruye.

Raporo y’impuguke za Loni yasohotse muri Kamena uyu mwaka, igaragaza ko FARDC yitabaje indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’igihugu ngo ihangane na M23, ibintu biteye impungenge.

Guterres muri raporo y’amapaji 15 yashyikirije Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni, yavuze ko atewe impungenge “n’ubwiyongere bw’imitwe yitwaje intwaro yiyise iyo ‘Kwirwanaho’ igizwe n’abasivile bitwaje imbunda biyemeje guhangana na M23.”

Yavuze ko ari ikibazo gikomeye kizambya umutekano kurusha uko wari umeze kuko ari ugukoresha abasivile, bishobora no kurangira bibasiye bagenzi babo cyangwa bakaba bakwicirwa mu mirwano badafitemo ubunararibonye.

Mu gihe RDC imaze igihe ishinja ingabo z’u Rwanda kuba muri icyo gihugu ku ruhande rwa M23, nta na hamwe Guterres yigeze abigaragaza muri iyi raporo nshya.

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yo muri Kamena uyu mwaka yagaragaje ko Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) ziyegereje imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR [igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994] ngo bakorane mu guhangana na M23, ndetse igihe kimwe bahurira mu nama, zemeye guha buri muyobozi w’umutwe $5000.

Raporo igaragaza ko iyi mitwe yo muri Kivu y’Amajyaruguru yaje kwihuriza hamwe, irema ihuriro yise Alliance des Résistants de la Patrie (ARP).

Ku ikubitiro, iryo huriro ryaje kuyoborwa na “General” Janvier Buingo Karahiri uyobora Umutwe wa APCLS, naho Guidon Shimirayi Mwisa uyobora Umutwe wa NDC-R ashingwa ibikoresho, afatanyije na “General” Dominique Ndaruhutse alias Domi, uyobora Umutwe wa CMC/FDP.

Muri iyo mitwe yishyize hamwe irimo na Mai-Mai Kifuafua, ikorera mu bice bya Walikale na Masisi.

Muri Rutshuru, iyo mitwe yarimo Mouvement Patriotique d’Autodéfense (MPA), Collectif des Mouvements pour le Changement/Forces Armées du Peuple Congolais (CMC/FAPC), NDC-R/Bwira iyoborwa n’uwitwa Mapenzi), hakabamo na FDLR, ifatwa nk’umutwe ukomeye muri iri huriro.

Itsinda ry’impuguke rivuga ko ryahawe amakuru ko iryo huriro ryagize uruhare mu bitero kuri M23 mu bice bya Kitshanga na Rubaya, muri Mutarama na Gashyantare 2023. Abayobozi b’ingabo za Congo ni bo bashinjwa guhuza ibikorwa by’iyo mitwe.

Congo ishinjwa gufata abasivile bakajyanwa mu nyeshyamba ngo bashumurizwe M23

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *