Akaga ko kwimika umutware w’Abakono n’andi moko mu mboni za Tito Rutaremara

Umuyobozi w’Urwego rw’Inararibonye, Tito Rutaremara yagaragaje ko igikorwa cyo kwimika Umutware w’Abakono n’andi moko mu Rwanda ari akaga, kashoboraga gusubiza igihugu inyuma iyo bidakumirwa mu maguru mashya.

Rutaremara kandi yanenze abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uwo muhango, avuga ko bagaragaje ukudashishoza kandi bakabaye bareberera inyungu z’Abanyarwanda bose.

Mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka nibwo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, habereye umuhango wo kwimika umutware w’Abakono, icyo gihe himikwa Kazoza Justin usanzwe ari rwiyemezamirimo.

Bimaze kumenyakana ko icyo gikorwa cyabaye, inzego zitandukanye zarahagurutse, zibyamagana zivuye inyuma uhereye ku Muryango FPR Inkotanyi, Guverinoma n’abandi.

Abagize uruhare muri uwo muhango n’abawitabiriye basabye imbabazi, bamwe mu bayobozi baregura, abandi bakurwaho nyuma yo kubona ko hari habayemo uburangare.

Tito Rutaremara yabwiye IGIHE ko urebye uburyo inzego z’ubuyobozi mu Rwanda zubatse, ntacyo umutware w’Abakono cyangwa uw’ubundi bwoko yaba aje gukora.

Ati “Kera babagaho kubera ko batangaga ibintu by’ibanze, bakarwanya akarengane n’ibindi aho batuye none hari Umudugudu, hari Isibo, Akagari, bo baraza gukora iki? Umutware ni uje aje kugira icyo akora, ni iki yazaga gukora? Biriya ni ugukumira ngo abantu bose bitaza bikaba akajagari.”

Benshi mu bitabiriye umuhango w’iyimikwa ry’umutware w’Abakono, ni abafite imyanya ikomeye haba mu buyobozi, ingabo, amadini, ubucuruzi n’ibindi.

Tito Rutaremara ni ho ahera avuga ko uwo muhango utari ugamije iterambere ry’Abakono bose, ahubwo bishoboka ko byarebaga inyungu z’umuntu ku giti cye.

Ati “Bahamagaye Abakono bafite udufaranga, abafite imyanya. Hari ufite imyanya muri Leta, hari ufite imyanya mu gisirikare, umucuruzi. Kuki ari bo bahamagaye, ni bo bakono bonyine? Wenda ufite umwanya muri Leta uzamugirira akamaro no mu gisirikare, kuko ntabwo yahamagaye abasirikare bo hasi b’Abakono kandi ndibwira ko bahari.”

Yakomeje agira ati “ None se umutware w’Abakono ashyirwaho n’abakire gusa? Abakono se bo hasi ko batabahamagaye? Ushobora gusanga hari n’Abakono b’abakene bari aho hafi batahamagaye.”

Rutaremara yavuze ko mbere yo gukora ikintu cyose, ari byiza kureba inyungu gifitiye igihugu mbere yo kwirebaho ubwawe.

Ati “Uwabahamagaye afite udufaranga, arashaka kwiyerekana. Ni umucuruzi ariko n’abo yahamagaye bo mu zindi nzego ni abafite icyo abashakaho. Niba ari ukora muri banki azi ko azabonamo inguzanyo, niba ari ukora ku karere azi ko azabonamo amasoko, niba ari umukuru w’amadini ni ukugira ngo babone ko ari kumwe na bo hanyuma abone abamwumva.”

Nyuma y’iyimikwa ry’umutware w’Abakono, Rutaremara yavuze ko hari andi moko yari yahize gushyiraho abatware bayo, ibintu yemeza ko byari gushyira habi igihugu.

Ati “Hari ubwoko bwari bwavuze ngo niba abandi bahamagaye abantu 700, twe tuzahamgara igihumbi. Ni ugutangira utuntu tw’amacakubiri tudafite impamvu […] Ubu turimo turubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, nta kantu k’agatotsi kagomba kuzamo gahagarika ubumwe bw’Abanyarwanda. Aho u Rwanda rwageze, mu gihe bitaragera aho ubumwe bw’Abanyarwanda buhama ntabwo ugomba kuzana utundi dushobora kutugarura inyuma.”

Yavuze ko mbere na mbere, Ubunyarwanda ari bwo buza imbere ya byose kuko kuba Umunyarwanda ari byo bifite icyo bimariye abandi, kurusha kwibona mu ndorerwamo y’amoko adafite icyo amaze.

Ati “Ubunyarwanda ni byo bigira icyo biguha kuko ni byo biguha igihugu uturamo, igihugu kikaguha amategeko, umuco, ururimi n’abategetsi, kikakubakira amashuri, kikaguha ibintu byose bya ngombwa. Urumva ko igihugu gifite byinshi ariko se nuba Umugesera uzabona ishuri, uzubakirwa umuhanda kuko uri Umugesera? […] niba ufite icyo Ubugesera buguha, kivuge bakureke.”

Yagarutse kandi ku burangare bw’abayobozi bitabiriye uwo muhango, avuga ko bidakwiriye kujya mu bintu utabanje gushishoza icyo bizanira Abanyarwanda bose uhagarariye.

Ati “Umuntu w’umuhanga w’Umunyarwanda, uzi politiki y’u Rwanda ntabaze ati ‘Ese ibi bintu bimaze iki, uyu mutware azakora iki Leta idakora?’ Ntanabaze ngo ese Abanyarwanda bose nibagenda bagira utu duce duce, ntibizatugarura inyuma? Nabyo ni ikibazo.”

Perezida Paul Kagame na we aherutse kugaruka kuri iki gikorwa cyo kwiremamo ibice bishingiye ku moko, ubwo yahuraga n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yavuze ko kujya mu bintu nk’ibyo mu gihugu nk’u Rwanda cyanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nko gukina n’umuriro.

Inkuru bijyanye: Murakinira ku makara ari bubotse- Perezida Kagame yagaragaje akaga k’ikibazo cy’Abakono ku Rwandahttps://www.youtube.com/embed/mYEwA-o-rQA

Tito Rutaremara yavuze ko gushyiraho umutware w’ubwoko runaka, byasubiza u Rwanda inyuma aho kuruteza imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *