UBugereki:Abaryamana bahuje igitsina bemerewegushyingiranwa mu mategeko

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bugereki yatoye itegeko ryemerera abaryamana bahuje igitsina gushyingiranwa imbere y’amategeko ndetse bagahabwa uburenganzira bwo kurera abana batari ababo.

Ibinyamakuru mpuzamahanga birimo France 24 byatangaje ko iryo tegeko ryatowe kuwa 15 Gashyantare 2024, nyuma y’uko icyo cyemezo gitowe ku majwi 176 mu bantu 245 bagize Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, bari bamaze iminsi ibiri bajya impaka kuri iyo ngingo, mu gikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki, Kyriakos Mitsotakis.

Mu butumwa Minisitiri Mitsotakis yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yavuze ko u Bugereki butewe ishema no kuba igihugu cya 16 mu byo mu Muryango w’Abibumbye bimaze kwemeza iryo tegeko, ndetse ko rizagira uruhare mu kurengera uburenganzira bwa muntu.

Ati ‘‘Iyi ni intambwe ikomeye itewe mu kurengera uburenganzira bwa muntu nk’u Bugereki bwa none, nk’igihugu kiri gutera imbere kikanagendera kuri demokarasi, ndetse gifite ubushake bwo kugendera ku ndangagaciro z’u Burayi.’’

Ubwo icyo cyemezo cyamaraga gutorerwa, abantu benshi bari bitwaje amabendera yo mu ibara ry’umukororombya afatwa nk’ay’abatinganyi buzuye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bugereki bishimira uwo mwanzuro.

Iryo tegeko kandi ryafashwe nk’irizarengera abatinganyi batuye cyangwa bagenda mu Bugereki bakabasha kwisanzura, cyane ko hari ababuzwaga uburenganzira burimo no kuba bakwiyandikishaho abana batabyaye, abo bana bakaba banagira uburenganzira ku mirage bahabwa n’abo bashaka kubarera.

Gusa nubwo bimeze bityo iki cyemezo cyaciye igikuba mu Idini ya Orthodox cyane cyane muri icyo gihugu, kuko amahame yaryo atemera umubano w’abakundana n’abo bahuje igitsina ngo babe banashyingiranwa.

U Bugereki bubaye igihugu cya mbere gituwe n’abiganjemo abagendera ku mahame y’iryo dini cyemeje ugushyingiranwa kw’abahuje igitsina, kiba icya 37 ku Isi cyemeje iryo tegeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *