Rubavu:Afunzwe akurikiranyweho gutemagura abagabo babiri

Umuturage wo mu karere ka Rubavu afunzwe akekwaho gutema agakomeretsa abagabo bagenzi be babiri.

Amakuru avuga ko ibi byabereye mu murenge wa Mudende, akagari ka Kanyundo ho mu mudugudu wa Nyamirama, mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, tariki 18 Gashyantare 2024.

Umunyamabanga nshungwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Murindangabo Eric yahamije aya makuru.

Ati “Nibyo koko uriya mugabo yafunzwe ntuma y’uko atemye abantu babiri akabakomeretsa, bakaba bari kwitabwaho ku kigo nderabuzima cya Mudende.”

Murindangabo yakomeje avuga ko ibyabaye ari urugomo rusanzwe.

Uyu mugabo ukurikiranweho igikorwa cy’ubugizi bwa nabi afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mudende.

Muri uyu murenge wa Mudende hakunze kurangwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi akenshi bukorwa n’abo bivugwa ko amateka yabasigaje inyuma, rimwe na rimwe hakagaragaramo abarinzi b’ibirayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *