Ingabo z’u Burundi zari mu butumwa bwa EAC i Masisi zasezerewe

Ubuyobozi bw’Umutwe w’Ingabo za EAC zoherejwe mu butumwa bw’Amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, EACRF, bwasezereye iz’u Burundi zakoreraga muri teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni igikorwa cyayobowe na Komanda wa EACF, Gen Maj Alphaxard Muthuri Kiugu.

Ibiro bya EACRF byatangaje ko Maj. Gen. Kiugu yashimiye Ingabo z’u Burundi akazi keza zakoze, kaganisha ku gushakira amahoro arambye n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC mu bice birimo Kilolirwe, Kitshanga na Masisi muri teritwari ya Masisi.

Maj. Gen. Kiugu yazibwiye ati “Ubutumwa bwanyu hamwe n’izindi Ngabo za EAC bwatumye Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) na M23 bemeranya guhagarika imirwano kugeza mu Ukwakira ubwo babirengagaho.”

“Twari dufite inshingano twahawe n’abakuru b’ibihugu byo muri EAC, ubu zarangiye. Isengesho n’ibyiringiro byacu ni uko abo muri Kivu y’Amajyaruguru bazabasha kwishimira amahoro n’ituze.”

Gutaha kw’ingabo za EAC gushingiye ku cyemezo abakuru b’ibihugu byo muri aka karere bafashe tariki ya 24 Ugushyingo 2023 ubwo bahuriraga i Arusha muri Tanzania, ndetse n’iteganyagihe ryashyizweho n’abagaba bakuru b’ingabo zo muri aka karere ubwo bari mu nama idasanzwe tariki ya 6 Ukuboza.

Ingabo za mbere zatashye ni iza Kenya. Zavuye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma mu gitondo cya tariki ya 3 Ukuboza 2023, ubuyobozi bwa EACRF busobanura ko uyu mutwe w’ingabo uzasimburwa n’uw’akarere ka Afurika y’Amajyepfo, SADC.

Hakurikiyeho iza Sudani y’Epfo zibarirwa mu 300. Zakurikiwe n’iz’u Burundi zibarirwa muri 900, nk’uko ibiro bya EACRF biherereye mu Mujyi wa Goma byabitangaje kuri uyu wa 11 Ukuboza 2023.

Ingabo za EAC zasigaye muri Kivu y’Amajyaruguru ni iza Uganda. Biteganyijwe ko bitarenze tariki ya 7 Mutarama 2024 zizaba zatashye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *