Amajyaruguru: Abanyamuryango ba RPF , bashya batangiranye ingamba zirimo no kwitegura amatora umwaka utaha

Nyuma y’amatora yo kuzuza imyanya yari itarimo abayobozi mu muryango RPF-Inkotanyi mu turere tugize intara y’amjyaruguru ndetse no ku rwego rw’intara nyirizina, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko nyuma yuko icyuho bakoreragamo kivuyeho , bagiye kujya mu ngamba, bakitegura amatora ya Perezida wa Repubulika ( Ibyo we yise ubukwe) azaba mu mpeshyi itaha.

Ibi yabibwiye itangazamakuru nyuma y’inteko idasanzwe y’umuryango RPF-Inkotanyi, yateranye kuri iki cyumweru, tariki ya 10/12/2023, ubwo yaramaze gutorerwa kuba Chairman w’uyu muryango mu ntara y’amajyaruguru ku majwi 706/746 yiganzuye abo bahataniraga uyu mwanya barimo Manizabayo Eric wagize 23/743 na Muhire Wilton wagize 14/743.

Na none muri iyi nteko rusange idasanzwe, hari abandi batorewe kuzuza Komite Nyobozi ya RPF -Inkotanyi mu ntara y’amajyaruguru barimo Mukamusoni Claudine watorewe kuyobora Komisiyo y’Ubukungu wiyamamaje ari umukandida umwe rukumbi agatsinda ku majwi 730/746, uhagarariye Urubyiruko akaba Furaha Raissa ku majwi 373 ahigitse uwitwa Manizabayo Eric bari bahatanye.

Hanatowe kandi umunyamabanga mu rugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi , aho uwitwa Niwewanjye Yvette ariwe wagiriwe icyizere ku majwi 312/233 nyuma yo kwiganzura Yampiriye Triphonie wagize 47/233, Nyirantezimana Elizabeth wagize 39/233 na Mpinganzima Florence wagize 27/233.

Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi rwatoye na none umuyobozi ushinzwe Komisiyo y’imiyoborere myiza (PMM- Political Mass Mobiliser) maze hatorwa uwitwa Musanabaganwa Marie Françoise ku majwi 221/233.

Mu rugaga rw’urubyiruko narwo rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi naho hari harimo icyuho aho muri iyi nteko idasanzwe hatowe uwitwa Nsengukuri Elie nk’umuyobozi wa Komisiyo y’Ubukungu ku majwi 90/158 ahigitse uwitwa Ndicunguye Nsanzumuhire Yves wagize amajwi 66/158 mu gihe Nyirimbabazi Jacques watorewe kuyobora komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage ku majwi 79/157 ahigitse Kwizera Josiane wagize 57/157 ndetse na Mwananawe Jean Maurice wagize 27/257.

Amatora agana ku musozo, mu rugaga rw’urubyiruko hatowe na Komiseri w’imiyoborere myiza (PMM), aho uyu mwanya wegukanwe na Muhoza Eric ku majwi 139/166 yiganzuye uwitwa Masengesho Pierre Célestin wagize amajwi 26/166.

Nyuma y’amatora nyirizina ndetse no gutorwa kwe, Guverineri Mugabowagahunde Maurice wayoboraga umuryango RPF -Inkotanyi by’agateganyo, yashimiye abanyamuryango ku bw’uruhare bagize mu kuzuza inzego z’umuryango ngo ko bigiye kubafasha kurushaho kuwukorera.

Yagize ati ” Turishimye kubera inshingano muduhaye ariko nabatazihawe ntabwo batsinzwe kuko twese turi abanyamuryango kuko aho twari dufite intege nke kubera abari badahari none barabonetse, bityo rero twese tugiye kwinjirira rimwe mu ngamba nk’abanyamuryango cyane ko tuvuye mu cyumweru kidasanzwe (Cy’amatora yo kuzuza inzego mu muryango), kikaba kinadutegurira kwinjira mu bihe bidasanzwe [ By’amatora ya Perezida wa Repubulika]. Ni ibyo kwishimira kuko hari ibyuho bivuyeho noneho igisigaye ni ukujya mu ngamba , tukitegura ubukwe tugiye kujyamo mu mpeshyi itaha.”

Guverineri Mugabowagahunde yasabye abanyamuryango, by’umwihariko urubyiruko rwatowe kwegera urundi rubyiruko rutegura ubukangurambaga kuri rugenzi rwarwo runyotewe no kwinjira mu muryango wa RPF Inkotanyi, kugira ngo ruzatange umusanzu ugaragara mu gihe cy’amatora kuko ngo igihe ari iki ngiki.

Yagize ati ” Igihe cyo kwitegura ubwo bukwe rero [ Yashatse kuvuga amatora y’umukuru w’igihugu ] ni iki ngiki.Biradusaba gutegura ubukangurambaga ariyo mpamvu nsaba abanyamuryango cyane cyane urubyiruko kwegera abakeneye kuba abanyamuryango kubakangura bakawujyamo. Ikindi mpamagarira urubyiruko mu gutegura ubu bukwe , ni urubyiruko rw’abahanzi mu ndirimbo zizifashishwa mu bukwe bwacu.”

Mu gusoza Guverineri yibukije abanyamuryango ko bagomba gufatanya n’inzego z’ubuyobozi gukemura ibibazo byugarije intara y’Amajyaruguru, birimo umwanda, igwingira ry’abana, imitangire ya serivisi , gufatanya gukemura ibibazo by’abaturage….

Yagize ati ” Nongere mbasabe banyamuryango, nk’uko twabyemereye umukuru w’igihugu Paul Kagame, tugomba kunoza isuku mu ntara yacu, tukarwanya igwingira ry’abana n’imirire mibi, kurwanya ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, tugomba kandi kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage ( Human security issues) , tunoza imitangire myiza ya serivisi kuko iyo itanzwe nabi bibyara akarengane na ruswa.”

Ibindi Guverineri Mugabowagahunde yagarutseho ni ubumwe bw’abanyarwanda aho yasabye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda kuko ari ntayegayezwa nk’imbaraga zihariye z’abaturage bo mu ntara y’ amajyaruguru.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *