Ibigwi bya Dr. Jimmy Gasore wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyize Dr. Jimmy Gasore ku mwanya wa Minisitiri w’Ibikorwaremezo, asimbuye Dr Nsabimana Ernest.

Itangazo rishyira ahagaragara iby’izi nshingano, ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Nzeri 2023 rikaba ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu izina rya Perezida wa Repubulika.

Dr. Jimmy Gasore yabaye umushakashatsi mu mushinga ugamije kwita ku mihindagurikire y’ikirere ‘Rwanda Observatory Project’ n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu 2013 yatangije urwego rukurikirana iby’imihindagurikire y’ibihe. Hagati ya 2017 na 2018, yayoboye umushinga w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibidukikije (REMA), wari ugamije kugenzura imiterere y’ibyanduza umwuka mu Rwanda.

Dr Nsabimana asimbuye yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo muri Mutarama 2022 akaba yarahawe izi nshingano nyuma y’igihe yari amaze igihe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

Mu Ukuboza 2020, nibwo Dr Nsabimana yahawe inshingano zo kuyobora RURA avuye mu Mujyi wa Kigali aho yari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo.

Dr. Jimmy Gasore wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo mushya

Dr Nsabimana Erneste wari Minisitiri w’Ibikorwaremezo kuva muri MUtarama 2022

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *