Burera: Abaturage barishyuza asaga miliyoni 4 bambuwe na Rwiyemezamirimo

Abaturage bo mu karere ka Burera by’umwihariko abo mu murenge wa Kinyababa, barasaba inzego zo hejuru kubishyuriza Rwiyemezamirimo Murengezi wabambuye asaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4 millions frw ) kuko biyambaje ubuyobozi bw’akarere burabarangarana none imyaka imaze kuba hafi itatu amaso yabo yaraheze mu kirere.

Umunyamakuru wa Isonganews.com akimenya iyi nkuru yihutiye gushaka bamwe mu baturage bavuga ko bambuwe n’uyu Rwiyenezamirimo Murengezi maze bamutangariza ko bambuwe asaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.000.000 frw) kubera imirimo bakoze itandukanye ubwo Company izwi nka ECOMOJ yubakaga umuyoboro w’amazi Nyabizi-Rusarabuye.

Bamwe muri aba bari abafundi, abafasha babo( Aides maçons ), abakapita babo n’abandi bagize uruhare mu ikorwa ry’uwo muyoboro barimo b’abacuruzi b’ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye batanze amadeni kuri abo bakozi na n’ubu nabo bakaba nta n’iripfumuye barabona.

Uwarukuriye abafasha b’abafundi(Aides maçons), Magoba Jackson yabwiye Isonganews ko bakoze ku muyoboro w’amazi Nyabizi-Rusarabuye ariko bakajya bahembwa ibice kugeza ubwo imirimo yarangiraga, Rwiyemezamirimo Murengezi akagenda ubudadubiza amaso inyuma.

Yagize ati ” Mfite ibaruwa twandikiye umuyobozi w’akarere ka Burera ngo aturenganure none reka data!!! Yatubwiye ngo ikibazo cyacu azagikurikirana ngo hari amafaranga bafatiriye [ Ya Rwiyemezamirimo] ngo bazayamuha arangije kuduhemba none imyaka ibaye 2 ntayo turabona. Muri rusange, abambuwe bagera kuri 76, bamburwa agera miliyoni enye (4.000.000 frw).”

Yakomeje agira ati” Rwiyemezamirimo Murengezi Jean de Dieu yagiye aduhemba ibice ibice ariko abafundi bamwe, abakapita , abafirayeri ndetse n’abayedi ntibahembwe kugeza na n’ubu turacyishyuza. Mu kuri we, arabeshya ntabwo yigeze ahemba abakozi amafaranga yose yuzuye. Urutonde rw’abatarahembwe ruri ku karere kuko twandikiye uwari Meya mbere ndetse atubwira ko agiye kubikurikirana ariko ntacyo yatumariye.”

Mugenzi we Munyabaganizi Enéas yagize ati” Njyewe nakoze nk’ umufundi ku muyoboro w’amazi Nyabizi-Rusarabuye-Kivuye ariko sinigeze mpembwa kuko twaramwishyuzaga akaturerega, ubundi akaduha igice kugeza n’ubwo twandikiye akarere ngo katwishyurize none nako karituramiye natwe tuguma muri urwo rungabangabo. Mwadukorera ubuvugizi tugahabwa amafaranga yacu.”

Umubyeyi Twarayisabye Alphonsine utuye mu mudugudu wa Butaro, akagari ka Rusumo mu murenge wa Rusumo nawe yagezweho n’iki kibazo cyo kwamburwa kuko mu masezerano yagiranye na Rwiyemezamirimo Murengezi Jean de Dieu yo gucumbikira abakozi 7 ba ECOMOJ avuga ko atigeze yishyurwa amezi agera muri 5 ku gikodeshwa cy’ibihumbi 25 buri kwezi.

Yagize ati ” Nagiranye amasezerano na Rwiyemezamirimo yo gucumbikira abakozi be 7 ku gikodeshwa cy’ibihumbi 25 buri kwezi ariko bagiye atanyishyuye amezi atanu kuko yanyishyuye kumwe gusa. Nukuvuga ngo andimo ibihumbi ijana na makumyabiri na bitanu. Twarishyuje turarambirwa, yewe twagiye no ku karere, uwari Meya Uwnyirigira Marie Chntal aratubwira ngo buri wese niyandike ibaruwa agaragaza amafaranga bamubereyemo, turandika, ubundi aratubwira ngo nidutahe agiye kibikurikirana none dore imyaka ibiri yararenze twishyuza ariko amaso yaheze mu kirere. Icyambabaje cyane nuko abana banjye birukanwe mu ishuri mu gihembwe cyashize none bakaba bagiye kongera gutangira nta mafaranga ndabona. Ndikwibaza uko ndabigenza bikanyobera kandi bambereyemo umwenda w’inzu niyubakiye ngira ngo ijye imfasha nk’umupfakazi wibana.

Mwatuvugira tukishyurwa rwose kuko amafaranga yacu turayakeneye rwose.”

Umunyamakuru wa Isonganews.com avugana na Rwiyemezamirimo Murengezi Jean de Dieu, yavuze ko abantu bose yabonye ku rutonde yabishyuye cyane ko yishyuraga abo abona kuri Lisiti atishyuraga amasura.

Yagize ati ” Abantu bose bahembewe kuri SACCO, nta muntu mfitiye ideni. Abantu bose nk’uko banpaye Lisiti , amafaranga yose nayohereje kuri SACCO. Ubwo rero kuza kubikubwira nk’umunyamakuru, sinzi niba ari wowe ugiye kubishyura. Aho kampani iri barahazi, ufite ikibazo azaze kuri kampani niho kizakemukira. Ubu rero sinavuga ngo bazahembwa gute!! Uko abandi bahembwe, niba hari uwacikanwe ntakorerwe Lisiti nibwo azahembwa. Uzaze nkwereke urutonde rw’abantu barenga 300. Njyewe ntabwo mpemba isura y’umuntu , mpemba Lisiti bampaye.”

Yakomeje agira ati” Niba rero baracukanwe, bagomba kuza ku cyicaro cya Kampani cyangwa se bakampamagara. Hari uwampamagaye simwitabe ambwira ikibazo cyuko atahembwe? Ubwo se barajya mu itangazamakuru ngo ribafashe iki? Bo nibakore lisiti yabo unayinyoherereze, mbaze ababakoresheje uko babakoresheje hanyuma tubashe gukemura ikibazo cyabo.”

Mu gushaka kumenya uko ikibazo giteye n’aho bigeze bishyuriza abaturage, Isonganews.com yahamagaye ubugira kenshi uwari umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal [ Akiri mu nshingano] ntiyitaba telefoni ye kandi yari yahaye umunyamakuru gahunda yo kumuhamagara agahitamo gukuraho telefoni noneho ahamagaye Meya w’agateganyo uri mu nshingano Nshimiyimana Jean Baptiste atubwira ko agiye kubikurikirana.

Icyakora nubwo bimeze bitya, uwari umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’isuku n’isukura WASAC, Umuhumuza Gisèle, atarahindurirwa inshingano yabwiye Isonganews.com ko ntako batagize bandikira akarere na Rwiyemezamirimo ngo bishyure abaturage noneho na WASAC ibone uko yishyura Rwiyemezamirumo ayo bamusigayemo ariko yaba akarere na Rwiyemezamirimo ntacyo babikozeho , bityo na WASAC irituramira.

Yagize ati” Ni byo koko twagiranye amasezerano na Rwiyemezamirimo Murengezi Jean de Dieu wa ECOMOJ Company , tumuha amafaranga kugira ngo atangire imirimo ndetse afate n’ibikoresho hirya no hino no gushyiraho abakozi. Ubu tuvugana rero Fagitire yasigaye tugomba kuyishyura nyuma yuko agaragaje ko abaturage yakoresheje n’ibikoresho yafashe, nta mwenda abasigayemo nk’uko itegeko rigena imitangire y’amasoko ribigena kuko iyo atabikoze , icyo gihe dufata kuri ya mafaranga ye twamusigayemo tukishyura ibyo atashoboye kwishyura.”

Yakomeje agira ati” Icya kabiri nuko abo bakozi bavuga ko yabambuye koko ariko twaramwandikiye ndetse n’ akarere turakandikira tubagira inama ngo bakemure icyo kibazo cy’abaturage bifashishije ibipande byabo n’amakisiti agaragaza imibyizi yabo ariko ntituzi aho byaheze. Abo bakozi bafite uko bumvikanye na Rwiyemezamirimo Murengezi Jean de Dieu, niba abarimo amafaranga abishyure noneho nawe atuzanire ibigaragaza ko yabishyuye, tumuhe amafaranga ye yasigaye. Gusa, icyo twavuga kindi nuko amafaranga atari aya WASAC ahubwo ni ay’umushinga. Hari uburyo rero akoreshwa , na none kandi, hari inzego z’ibanze zegerejwe abaturage kugira ngo zibafashe cyangwa se ubugenzuzi bw’umurimo , hakerekanwa ibyo bipande noneho hagahamagazwa impande zombi, ikibazo kikarangira. Ubuyobozi nibwo bubishyiramo intege nkeya naho ubundi biba byarakemutse.”

Haribazwa niba bazishyurwa ayo bari bagejejeyo mu 2021 cyangwa niba bazabaha n’inyungu zayo ukurikije uko isoko ry’uyu munsi rimeze.

Isonganews.com izakomeza kubakurikiranira akarengane k’aba baturage n’uburyo ubuyobozi bukomeza kibirengagiza kandi ikigo cy’igihugu cy’isuku n’isukura gikomeje kuvuga ko ubusabe bw’abaturage bwabagezeho nka WASAC, igasaba akarere na Rwiyemezamirimo gukemura ikibazo ariko bakishyirira agati mu ryinyo.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *