Uwareze Umunyamakuru Théogène yandikiye urukiko amuha imbabazi undi arazanga

Nzizera Aimable waregaga Umunyamakuru Manirakiza Théogène kumukangisha kumusebya, yamenyesheje urukiko ko yamubabariye, ko mu bushishozi bwarwo rwategeka ko agakurikiranwa adafunzwe kugira ngo akomeze kwita ku muryango,Theogene amubwira ko ntambabazi ashaka kuko nyacyaha yakoze ahubwo akwiriye kuvuga ukuri

Uyu munyamakuru akurikiranyweho icyaha cyo gukangisha gusebanya bivugwa ko yakoreye Nzizera Aimable aho ngo mu bihe bitandukanye yakundaga kumusaba amafaranga ngo adatangaza inkuru zimusebya cyangwa zimutesha agaciro nk’uko Ubushinjacyaha bubigaragaza.

Ubwo yatabwaga muri yombi, yafatiwe mu biro bya Nzizera amaze guhabwa ibihumbi 500 Frw ariko Manirakiza agaragaza ko yari yari avanse ishingiye ku masezerano bari bafitanye nubwo Ubushinjacyaha bubihakana.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko akurikiranwa afunzwe kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukangisha gusebanya.

Manirakiza yahise ajurira. Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko hari inenge abona mu mikirize y’urubanza rwa mbere. Iya mbere ishingiye ku byo umucamanza yashingiyeho agaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Yagaragaje ko bimwe mu byari byashingiweho ari ubuhamya bw’abatangabuhamya kandi nabo batari abiboneye akora ibikorwa bigize ibyaha ahubwo ari abo Nzizera ubwe yagiye abibwira.

Yagaragaje ko muri izo mvugo z’abatangabuhamya harimo kuvuguruzanya.

Yagaragaje ko nta gitutu yigeze ashyira kuri Nzizera ngo bakorane amasezerano kuko ari na we witeguriye ibigomba gushyirwamo agategeka umukozi we kuyategura.

Me Ibambe Jean Paul wunganira Manirakiza yagaragaje ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwirengagije ko rwashoboraga kugira ibyo rumutegeka agomba kubahirizwa cyane ko yari yatanze ingwate y’umutungo ufite agaciro k’asaga miliyoni 53 Frw.

Ku rundi ruhande Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Manirakiza yagiye asaba amafaranga Nzizera ngo atamukoraho inkuru zimusebya cyangwa zimutesha agaciro.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yagaragaje ko ayo masezerano yakozwe kubera ko Manirakiza yari amaze kumukangisha inkuru yari amaze kumwoherereza ko agiye gusohora.

Ati “Yemeye ko bagirana amasezerano n’igihe cyo kuyashyira mu bikorwa kitari cyagera.”

Bugaragaza ko ubutumwa Manirakiza na Nzizera bahererekanyaga mu bihe bitandukanye bwerekana ko uyu munyamakuru yamukangishaga kumukoraho inkuru zimusebya.

Nzizera yababariye Manirakiza, undi abitera utwatsi

Nzizera yandikiye Urukiko asaba ko mu bushishozi bwarwo rwategeka ko Manirakiza akurikiranwa adafunzwe kugira ngo akomeze kwita ku muryango.

Yakomeje agira ati “Nyuma y’ikiganiro nagiranye na Manirakiza akoresheje telefoni ya Gereza ya Nyarugenge ndetse hamwe n’intumwa yantumyeho mu bihe bitandukanye, mbandikiye mbamenyesha ko namaze kumubabarira ku giti cyanjye nkaba ntacyo nkimukurikiranyeho.”

“Mu bushishozi bwanyu muzasuzume niba Manirakiza Théogène yakurikiranwa adafunzwe kugira ngo abashe kwita ku muryango we nabana be muri rusange.”

Me Ibambe Jean Paul wunganira Manirakiza yagaragaje ko iyi baruwa ari indi mpamvu yashingirwaho urukiko rugategeka ko Manirakiza akurikiranwa adafunzwe.

Yavuze ko iyo baruwa iyo iza kuboneka mbere hari byinshi byari gusobanuka ariko agaragaza ko ayo makuru yakwifashishwa.

Yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyahindurwa agakurukiranwa adafunzwe.

Manirakiza yagaragaje ko yavuganye na Nzizera nyuma yo kumenya ko ashaka kureka ikirego, amusaba ko yazandika agaragaza ko yamubeshyeye.

Manirakiza yabwiye Urukiko ko nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma Nzizera amubabarira ku cyaha atakoze ahubwo ko yari akwiye gutanga amakuru yuzuye afasha ubutabera.

Ati “Sinkeneye ko umuntu ambabarira ku bintu ntakoze ahubwo yari akwiye kuvugisha ukuri akagaragaza ko yambeshyeye.”

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuba Nzizera yamubabarira, bitakuraho impamvu Ubushinjacyaha bwasabye ko yakurikiranwa afunzwe.

Bwagaragaje ko bukiri gukora iperereza kuri Manirakiza bityo ko ashobora kuribangamira, busaba ko akomeza gukurikiranwa afunzwe.

Urubanza ruzasomwa tariki ya 17 Ugushyingo 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *