Umusirikare wa Congo y’injiranye imbunda mu Rwanda araraswa

Abasirikare batatu ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo barenze umupaka baza mu Rwanda, babiri muri bo baje gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu gihe mugenzi wabo wari ufite imbunda yarashwe agapfa ubwo yageragezaga kurwana akoresheje imbunda.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024 hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ubwo aba basirikare bagaragaraga mu kagari ka Byahi ho mu murenge wa Rubavu.

Aba basirikare mu muhanda wa kaburimbo mu ku matara noneho bahagarikwa n’irondo birangira birukanse baratatana.

Nyuma yo gutatana babiri baje gufatwa n’inzego z’umutekano, umwe afatirwa mu mudugudu wa Rurembo mu kagari ka Byahi undi mu mudugudu w’Isangano mu kagari ka Rukoko.

Mugenzi wabo wari ufite imbunda yarasiwe mu mudugudu wa Gafuku mu kagari ka Gikombe mu murenge wa Rubavu ubwo yageragezaga kurwanya inzego z’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *