Umujyi wa Kigali wasobanuye impamvu wahagaritse abakodesha amahema aberamo ibirori

Umujyi wa Kigali watangaje ko uri guhagarika bimwe mu birori bikorerwa mu mahema hirya no hino ko bitagamije gukuraho amahema akorerwamo ibirori ahubwo bigamije gushyiraho kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda urusaku.

Mu kiganiro Umujyi wa Kigali wagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 21 Nzeri 2023,Meya Pudence Rubingisa yavuze ko abantu bumvise nabi ibyo guhagarika aya mahema kuko batagamije kuyakuraho cyangwa gukuraho ubukwe ahubwo ari ukunoza ibijyanye no kugabanya urusaku,kubungabunga isuku n’ibindi.

Yagize ati “Mu mujyi wa Kigali, ntabwo gahunda ari ukurandura amahema akorerwamo ubukwe cyangwa se guca ubukwe,ntabwo bishobora kuba.

Bishoboke ko bitumvikanye neza, ariko ikigenderewe n’ukureba ese standards tugenderaho zirubahirizwa?Standards nshaka kuvuga ni, mfite ibisabwa bituma ngabanya urusaku cyangwa nubahiriza amabwiriza y’urusaku kugira ngo ibyo nkora bitabangamira bagenzi banjye?.

Ikindi n’ukureba ese hari isuku?,ari ibigendanye n’ubwiherero ari ibijyanye n’aho guparika imodoka zaje mu birori.

Ari ibigendanye n’urusaku kuko iyo turureba ntabwo tururebera mu ndorerwamo y’abarwumvira ahandi yenda batari no muri icyo gikorwa ahubwo ni no kururebera mu bari muri icyo gikorwa bo rurabagiraho iyihe ngaruka?.”

Yakomeje avuga ko umuntu wahawe uburenganzira akaba yakora amakosa yo kutubahiriza amabwiriza arimo nko kubahiriza abantu yemerewe kwakira,parikingi n’ibindi,agomba kubihanirwa.

Meya Rubingisa yavuze ko bateganya kugirana ibiganiro n’abakora ibirori yaba mu mahema,mu nyubako zitandukanye yaba iz’ubucuruzi,ibiro n’aho gutura,kugira ngo bafatanye kubungabunga imibereho myiza y’abatuye Umujyi wa Kigali.

Insengero nazo zisabwa kugira ibyo zuzuza mu kubahiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi.

Bamwe mu bashoramari bo mu Mujyi wa Kigali bakodesha amahema akorerwamo ibirori bitandukanye birimo ubukwe, baheruka gusabwa guhagarika ibyo bikorwa, babwirwa ko biri ahagenewe imiturire.

Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Walter Hunde Rubegesa, yabwiye IGIHE ko PSF yamenye ko ku wa 18 Nzeri 2023 hari hamaze gufungwa amahema asaga 20 ariko bari kwishyira hamwe ngo basabe ubuvugizi mu buryo bwa rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *