Umugore yakubise umwana hafi kumwica amuziza kwiha ibiryo

Polisi yo muri Sierra Leone yataye muri yombi umugore witwa Fatmata Barrie, wakubise bunyamaswa mwishywa we w’imyaka 5, Mariama Musa, amuziza gufata ibiryo mu nkono ngo arye nyuma yo kwicwa n’inzara umunsi wose.

Nk’uko uwabyiboneye abitangaza, ibyabaye byabereye ahitwa Murray Town Barracks i Freetown mu minsi mike ishize.

Umutangabuhamya yagize ati: “Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 5 aherutse kuzanwa n’uyu mugore usanzwe ari nyirasenge kugira ngo amufashe mu mirimo yo mu rugo.

Iri n’ihohoterwa rikorerwa abana uyu mugore yakoreye uyu mukobwa muto w’umukene mu izina ryo kumwigisha ikinyabupfura.

Turahamagarira abayobozi gutabara uyu mwana w’umukene kuko uyu mugore yirata avuga ko umugabo we ari umusirikare kandi ntawe ushobora kugira icyo amukoraho, yewe na polisi. Batuye mu kigo kizwi cyane cyitwa Capt. Thoranka.”

Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Sierra Leone (HRCSL) yemeje iaya makuru mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa mbere, tariki ya 11 Nzeri 2023, ivuga ko ubu uyu mwana ari kuvuzwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *