Ubuhamya bw’abakobwa batatu bacitse Kazungu mu bihe bitandukanye habura gato ngo abice

Ku wa Kabiri tariki ya 05 Nzeri, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Kazungu Denis ukekwaho “kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga.”

Iyo nzu uherereye mu kagari ka Busanza ho mu murenge wa Kanombe w’akarere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yasobanuye ko uriya mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yajyaga ajya mu tubari akumvisha abagore yahasangaga gutahana iwe mu rugo, yabagezayo akabica nyuma yo kubiba no kubasambanya.

Nyuma yo kubica ngo yahitaga abajugunya mu mwobo yari yaracukuye mu gikoni cye.

Kuri ubu haracyari urujijo rwinshi ku bijyanye n’uko Kazungu yaba yaragiye yica bariya bantu bataramenyekana umubare ndetse n’impamvu yaba yaramuteye gukora kiriya cyaha cy’ubugome.

Gusa uko bugenda bwira, bicye bigenda bimenyekana gake gake.

Mukasine Irene, atuye nko muri metero 100 uvuye ku nzu Kazungu yakodeshaga.

Uyu avuga ko nko mu mezi nk’abiri ashize yikanze nyuma yo kubona hari umukobwa uturumbutse mu rugo rwa Kazungu ku manwa y’ihangu, abunuje.

Mukasine avuga ko amaboko n’ibirenge by’uwo mukobwa byasaga n’ibiziritse, gusa abasha gucika.

Uyu mukobwa wavuzaga induru nyinshi ngo yasabye Mukasine kumuhisha “kubera ko yari agiye kwicwa.”

Yabwiye The New Times ati: “Nkimubona nagize ngo ni dayimoni ndi kureba. Nasohotse mu nzu ngo ndebe icyamwirukansaga. Nabonye kazungu aza, yari yamukurikiye. Akitubona yahise asubira inyuma asa n’ugana ku muhanda munini.”

Mu busanzwe ngo abakobwa bajyaga bagenderera Kazungu ni abakora umwuga w’uburaya yabaga yahuriye na bo mu tubari.

Mukasine avuga ko nyuma y’uko umukobwa wa mbere asohotse mu rugo rw’uriya mugabo atabaza, byabaye ngombwa ko babimenyesha mutwarasibo.

Uyu muyobozi ngo yanze kubyitaho avuga ko ari “intonganya hagati ya Kazungu n’indaya.”

Nyuma y’igihe gito ngo undi mukobwa wari waraye kwa Kazungu na we yaje kwisanga mu bibazo. Kimwe n’uwa mbere ngo na we yaturumbutse mu rugo rw’uriya mugabo yirukanka mbere yo guhungira mu baturanyi.

Mukasine asobanura uko byagendekeye uriya mukobwa wundi yavuze ko “yavuze ko yari yabanje kumwiba mu gitondo, nyuma yo kumufatira ikaramu ku muhogo amusaba kumubwira umubare w’ibanga wa konti ye ya Mobile Money. Isura ye yari yabyimbye bigaragara ko yamukubise.”

Icyo gihe na bwo ngo babimenyesheje mutwarasibo, gusa na bwo avuga ko “Kazungu yarwanaga n’indaya ze.”

Uwa gatatu warokotse Kazungu na we ni umukobwa, bikaba byarabaye mbere y’ibyumweru bibiri ngo uriya mugabo atabwe muri yombi.

Bitandukanye na bagenzi be, uyu yananiwe gucika Kazungu ahitamo kuvuza induru atabaza baturanyi.

Icyo gihe ngo abaturanye na Kazungu barahuruye, binjira mu rugo rwe bamusaba gufungura inzu ye.

Mukasine yagize ati: “Tumusabye gufungura yasohotse aririmba indirimbo y’Imana y’Igiswahili. Ndibwira ko yageragezaga kudushuka ngo tudatekereza ko hari ikibi cyabaga. Twarahatirije tumusaba gufungura, gusa arabyanga.”

Nyuma ngo byabaye ngombwa ko batera amabuye ku mabati y’inzu ye, Kazungu abonye ko nta mikino bafite abona gufungura, ari na bwo wa mukobwa yahise asohoka mu nzu yirukanka.

Uyu mudamu avuga ko ibi bikiba bagejeje ikibazo kuri Polisi y’Igihugu, na yo ibasaba gukora inyandiko igaragaza ikibazo Kazungu yari abateje.

Avuga ko basabye mutwarasibo wabo, gusa arabyanga, kugeza ubuyobozi bugeze ku rwego rwo gusaba abaturage kureka kwiganya Kazungu Denis; ibyo bavuga ko bitari bikwiye.

Kuri ubu Kazungu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rigikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *