Sudani y’Epfo: haravugwa ibura ry’imbunda, Abasirikare bagiye kujya bahabwa inkoni

Muri Sudani y’Epfo hakomeje kuvugwa ikibazo cy’abasirikare bari kurangiza amahugurwa n’imyitozo, bagiye guhabwa inkoni aho guhabwa imbunda bitewe n’ibihano iki gihugu cyafatiwe n’Umuryango w’Abibumbye bikibuza kubona intwaro.

Abasirikare bagiye guhabwa inkoni ni abo mu mutwe uzwi nka ‘Unified Forces’ ugizwe n’abahoze ari inyeshyamba zari ku ruhande rwa Leta n’abayirwanyaga.

Icyiciro cya mbere cy’abagize uyu mutwe wa gisirikare barangije amasomo n’imyitozo muri Kanama mu 2022.

Biteganyijwe ko aba mbere muri aba basirikare batangira gushyirwa mu kazi.

Mu mpera z’iki cyumweru, Minisitiri w’Itangazamakuru muri Sudani y’Epfo, Michael Makuei Lueth yavuze ko aba basirikare bazahabwa inkoni kuko imbunda ari nke.

Ati “gahunda yo gushyira aba basirikare mu nshingano irakomeje ndetse biteganyijwe ko muri uku kwezi izashyirwa mu bikorwa kandi abazakajyamo tuzabaha inkoni, tumaze igihe tugerageza kureba uko twakurirwaho ibihano twafatiwe mu by’intwaro kugira ngo izi ngabo zishyirwe mu kazi.”

Mu 2018 nibwo Umuryango w’Abibumbye wafatiye Sudani y’Epfo ibihano mu byo kugura intwaro bitewe n’amakimbirane yo mu 2013. Mu 2023, Loni yongeye gutora umwanzuro wo kugumishaho ibi bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *