Rwanda: hatangiye gushyirwaho Ibyapa Biburira Abashoferi Ko Sofia Iri IMBERE

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, RTDA, cyatangiye gushyira ku mihanda migari ibyapa biburira abantu ko bakwiye kugenda gahoro kuko imbere hari camera bise Sofia iri bubandikire nibarenza umuvuduko.

Ibi bikozwe nyuma y’uko Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye yari aherutse kubibwira abanyamakuru ko iyi gahunda ihari.

Umushoferi bamwe mu bashoferi bavuga ko ibi ari ikintu kiza kuko uzarenza umuvuduko camera ikamwandikira atazitwaza ngo ntiyari yayibonye.

Akomana yagize ati: “ Kereka utazi gusoma Icyongereza ariko nawe azabaza bagenzi be bakizi bamubwire icyanditse ku cyapa.”

Naho Janvier nawe ashima iby’ibi byapa ariko akifuza ko n’ahahishe sofia ntoya( cameras bimukana) hajya hagaragazwa kugira ngo abantu bahagendere gake.

Imibare itangwa na Polisi y’u Rwanda igaragaza ko umubare w’impanuka zikomeye wabaganutse bitewe n’uko abantu batakirukanka cyane kuko batinya amande bacibwa kubera kutubahiriza umuvuduko wagenwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *