Rusizi: Umwarimu yarumye umugore we amuca ugutwi

Umugabo w’imyaka 34 wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ntura mu Karere ka Rusizi, yarumye umugore we ugutwi igice kimwe agikuraho ubwo bashyamiranaga amushinja kumuca inyuma.

Ibi byabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024.

Uyu muryango washyamiranye utuye mu Mudugudu wa Rugombo, Akagari ka Giheke, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi.

Umugore warumwe ugutwi ni umukozi mu Rwunge rw’Amashuri rwa Giheke.

Amakuru avuga ko abaturanyi batabaye uwo muryango, basanze uyu mugore warumwe n’umugabo we avirirana n’umugabo we afite amaraso ku munwa.

Bivugwa ko abaturanyi b’uyu muryango bakeka ko ako gace k’ugutwi uyu mugabo yarumye ashobora kuba yarakamize, kuko ubwo babatabaraga muri urwo rukerera bamusanze afite amaraso ku munwa ariko ntibakabone.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, Claver Hategekimana, yemereye IGIHE ko koko uyu mugabo w’umwarimu yarumye umugore we ugutwi amushinja kumuca inyuma.

Yagize ati “ Byabaye mu rucyerera rwo ku Cyumweru bapfa amakimbirane yo mu muryango akomoka kuko umugabo ashinja umugore kumuca inyuma.”

Yakomeje avuga ko umwarimu yakagombye kuba intangarigero mu mico no mu myitwarire kubera ko ari urumuri rw’abo yigisha na sosiyete muri rusange.

Bivugwa ko umugore yagiriwe inama yo kujyana umugabo we mu butabera ariko akabyanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *