Rulindo: Hongewe kwibwa mudasobwa mu kigo cy’ishuri

Mu karere ka Rulindo umurenge wa Ntarabana mu kagari ka Kiyanza hamenyekanye inkuru y’iyibwa rya mudasobwa mu kigo cy’amashuri cya ES Kiyanza.,Abantu bataramenyekana bibye mudasobwa 33 na projecteurs ebyiri

Aya makuru yamenyekanye ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Nzeri 2023. Mudasobwa zibwe muri iri shuri ni iza Positivo zikunzwe gukoreshwa mu bigo by’amashuri yisumbuye.

Umuyobozi w’iri shuri, Dr Sibomana Erneste, avuga ko aya makuru ari yo ndetse bakeka ko abari bashinzwe kurinda iki kigo ari bo bacyibye.
Yagize ati “Ni byo ndetse dukeka ko ari abo bazamu kuko ibyo bintu byabaye badahari.”
Yongeyeho ko iki kibazo bakimenyesheje inzego zibishinzwe ndetse n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza kandi bizeye ko ibyibwe byose bizafatwa.

Ati “Inzego z’umutekano zose zarahageze kandi twanatanze ikirego ndetse RIB yarazibaruye n’imibare y’ibanga yazo ku buryo twizeye ko zizaboneka.”

Yasobanuye ko bibwe mudasobwa 33 na projecteurs ebyiri, ubu bakaba basigaranye izindi mudasobwa 72 zari mu kindi cyumba abo bajura batagiyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana, Nizeyimana Théophile, yavuze ko abantu bane ari bo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura.

Abakozi bane bakorera sosiyete ishizwe umutekano ifitanye amasezerano n’iki kigo ngo ni bo batawe muri yombi ndetse barimo gukorwaho iperereza aho bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ntarabana.
Iki kigo si umbwambere kibwa mudasobwa kuko mu mwaka wa 2016 nabwo Hari hibwe izindi zigera kuri 20

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *