Nyanza: Umu-Frère n’umubikira basezeye umuhamagaro bahitamo kwikundanira

Frère Muhire Jean Pierre n’Umubikira Dusenge Enathe basezeye umuhamagaro wabo muri Kiliziya Gatolika, biyemeza gutangira urugendo nk’abakirisitu basanzwe ndetse kuri ubu bari mu munyenga w’urukundo.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo hatangiye gusakara inkuru y’Umu-Frère wasezeye umuhamagaro wo kwiha Imana aho yakoreraga ubutumwa mu Muryango w’Aba-Frères b’Urukundo (Frères de la Charité), Ishami ryawo rikorera mu Kigo cya HVP-Gatagara giherereye mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, akajyana n’umubikira bakoranaga, bagasohoka muri ‘couvent’ bakigira kuba abalayiki.

Frère Muhire Jean Pierre aherutse kwandika asezera mu Muryango w’Aba-Frères bakorera i Gatagara ariko nyuma y’iminsi mike hagaragaye amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga ari kurebana akana ko mu jisho n’undi mwari witwa Dusenge Enathe na we wari umubikira wakoreraga ubutumwa mu rugo rw’Ababikira b’Urukundo (Soeurs de la Charité) rwo muri HVP-Gatagara.

Umuyobozi wa HVP-Gatagara, Frère Kizito Misago, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwari Muhire Jean Pierre yatanze ibaruwa asezera.

Yunzemo ko nyuma yo gusezera kwe batari biteze ko hahita hakurikiraho amafoto yagiye hanze ari kumwe na Dusenge Enathe wakoraga muri HVP-Gatagara ari umubikira.

Yagize ati “Natwe twaratunguwe tukibona ayo mafoto agaragaza gucudika kuko mbere ntabyo twabonaga ariko nyine bakoraga mu kigo kimwe. Ubwo twabonye inkuru gutyo idusakayeho ku mbuga nkoranyambaga ariko kugeza ubu ntituramenya niba babana’’.

“Yari akiri na muto, nta gihe kinini yari amaze mu bihaye Imana, yari amaze umwaka umwe gusa asezeranye. Nyuma yandika asezera avuga ko agiye mu bundi buzima’’.

Yongeyeho ko Muhire yuzuzaga neza inshingano ze z’ubutumwa bwe nta kibazo na kimwe cyari gihari kugeza asezeye.

Ati “Ibyo gusezera byo ni uburenganzira bwe nta wari kubimwangira.’’

Mukangoga Athanasie uyobora Urugo rw’Ababikira b’Urukundo rwa Gatagara, Dusenge Enathe yabarizwagamo, yavuze ko ntacyo yavuga ku kuba uyu mubikira yarasezeye

Muhire Jean Pierre na Dusenge Enathe bose bakoraga mu ivuriro ry’abafite ubumuga (HVP-Gatagara). Umukobwa yari ashinzwe kwakira abagana ivuriro mu gihe umusore we yari ashinzwe ububiko bw’ibikoresho.

Ababazi bya hafi bemeza ko iyi ari indi mpamvu ishimangira ko baba barorohewe no guhuza umugambi wo kujya kwibanira mu buzima bwo hanze nk’abalayiki (abakirisitu basanzwe).

Dusenge Enathe yatangiye urugendo rwo kuba umubikira mu 2015 mu gihe Muhire Jean Pierre we yabaye umu-Frère kuva mu 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *