Nyamasheke: Uwari uvuye kwishyuriza ibigo by’imari yagonzwe na fuso ahita apfa

Umugabo w’imyaka 55 witwa Bigirimana Clément wo mu Karere ka Nyamasheke, wari uvuye mu gikorwa cyo guhwitura  abakiriya batishyura ibigo by’imari, ubwo yari kuri moto, yakoze impanuka arapfa.

Ni impanuka yabereye, mu Mudugudu  wa Butangata, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, ubwo yageragezaga kubisikana n’imodoka bikarangira ayigonze.

Yari atuye mu Kagari ka Gasebeya, Umurenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi, akaba yari asanzwe ari umukozi w’ikompanyi ihuza abakiliya n’ibigo by’imari nkuko umuhungu we witwa Twahirwa Elisé yabitangarije Imvaho Nshya.

Uyu mugabo bikekwa ko ashobora kuba yagendaga avugira kuri telefoni, bikaba intandaro y’iyo mpanuka.

Yari yagiye mu kazi ko kwegera abakiriya b’ibigo by’imari akorana na byo banze cyangwa barengeje igihe cyo kubyishyura.

Amakuru avuga ko yakoze impanuka ubwo yavaga i Ntendezi yerekeza mu Buhinga, agata umukono we akagonga imodoka ya FUSO na yo yavaga mu Buhinga yerekeza i Ntendezi .

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko  iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’uwari utwaye moto.

Yagize ati: “Turabanza kwihanganisha umuryango wagize ibyago. Impanuka yabaye saa tanu n’iminota 50 z’amanywa ku wa Kane tariki ya 22 Gashyantare. Nyakwigendera yamanutse ari kuri moto mu muhanda wa kaburimbo, ageze Buvungira muri Bushekeri yarangaye agenda avugira kuri telefoni, ata umukono we aragenda agonga iyo modoka yavaga Buhinga yerekeza i Ntendezi ayisanze mu mukono wayo.”

Yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda icyabarangaza cyose, bakamenya ko kizira gutwara ikinyabiziga icyo ari cyo cyose bavugira kuri telefoni kuko biyobya ubwonko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *