NESA iratangaza ko hari ibihumbi 23 by’abanyeshuri bataragera kubigo bigaho

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA kiratangaza ko ubwitabiri bw’abanyeshuri bamaze kugera kubigo byabo bageze kukigero cya 75% ni mugihe hakiri abandi bagera ku ibihumbi 23 bataragerayo kubera ko basabye guhindurirwa ibigo bari bahawe
Byari biteganijwe ko abana bagomba gutangira amasoma yabo kuri uyu wa 26/09/2023
Dr. Bahati avuga ko abanyeshuri bemererwa guhindurirwa ishuri, bigendera ku mwihariko wo kuba umunyeshuri yaba arwaye ku buryo bisaba ko akurikiranwa n’umubyeyi byihariye, bikagaragazwa n’ibyemezo bya muganga.

Naho ku kuba hari ababyeyi bagaragaza ko aho abana babo boherejwe ari kure, ibyo ngo ubujurire bubyemera iyo bigaragara ko umubyeyi adafite ubushobozi bwo kohereza umwana aho yoherejwe.

Avuga ko uburenganzira bwo kujurira bumara iminsi ine amanota y’ibizamini bya Leta asohotse, akaba asaba ababyeyi kwemera kohereza abana aho bashyizwe, kuko iyo ubujurire bumaze kwakirwa na wa mwanya umunyeshuri yari yahawe awamburwa, bikaba byagorana igihe aho yongeye gusaba hatari umwanya.

Agira ati “Abajurira bagomba kwitonda kuko iyo umaze kujurira bivuze ko uba udusubije umwanya twahaye umwana. Iyo aho uwajuriye asaba kwerekezwa dusanze nta mwanya urimo, ntitumusubiza hahandi kuko ushobora gusanga twahashyize undi, bigatuma tugushyira ahandi habonetse hose”.

Bitegenijwe ko aba banza nabo nazatangira kugera kubigo by’ashuri mucyumweru gitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *